Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kumneyeshya abanyarwanda aho imyiteguro y’igitaramo Christmas Carols Live Concert kibazera muri BK Arena kuri icyi Cyumweru .
Muri icyo kiganiro Perezida wa Chorale de Kigali Bwana Hodari Jean Claude yabanje gushimira abaterankunga babo ndetse n’itangazamakuru ridahwema kubabaha hafi imyaka yose bagiye bategura icyo gitaramo .
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igitaramo cya Christmas Carols Live Concert kimaze kuba umuco kuko buria mwaka bagitegura kugira ngo bafashe abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli no gusoza umwaka mu byishimo ndetse no gutangira umushya mu mubyishimo no mu mahoro .
Yavuze kandi buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.
Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert” ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.
Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.
Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.
Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yavuze ko batangiye amasengesho y’iminsi icyenda ‘Noveni’ mu rwego rwo gusaba Imana ngo izabafashe mu migendekere myiza y’iki gitaramo cyamaze kuba ubukombe, bitewe n’uburyo abantu bakishimira.
Yavuze ko batitegura gusa mu miririmbire, ahubwo buri gihe bafata n’igihe cyo gusenga, ari nayo mpamvu muri iki gihe kuva ku itariki ya 8 Ukuboza 2023 batangiye amasengesho y’iminsi icyenda.
Ati “Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n’amasengesho turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya hari isengesho ryitwa ‘Noveni’ hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera igikorwa barimo.”
“Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…”
Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw’abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.
Ati “Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy’u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.”
Ni igitaramo kirangwa cyane n’umuziki wa Classic wubakiye ku ndirimbo z’abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z’urukundo n’ibindi.
Bwana Hodari avuga ko mu gihe habura iminsi itanu kugirango bakore iki gitaramo tariki 17 Ukuboza 2023, barangije imyiteguro yacyo, kuko yaba indirimbo bazaririmba, abaririmbyi bazakorana n’abo n’ibindi byose byamaze kujya ku murongo.
Iki gitaramo kizaririmbamo abana bato b’iyi korali, kandi itsinda ry’abacuranzi ba korali ryaragutse nk’uko Hodari akomeza abivuga.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Savvy Tours and Travel Agency Robert Ngabitsinze yavuze ko kuva kera ku giti cye yakuze ari umufana wa Chorale Kigali ku buryo iteka nyumvaga agomba kubareba akaba rero yishimiye kuba Savvy Tours and Travel Agency yaraje mu baterankunga bayo ari ibya agaciro cyane .
Avuze ku bikorwa byabo yavuze ko bagamije gukundisha aanyarwanda ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu kuko abanyarwanda benshi bazi ko abanyamahanga aribo bagomba kumenya byinshi ku mateka y’igihugu cyacu .
Robert yakomeje avuga ko nka Savvy Tours bafite gahunda yo kumenyekanisha amateka menshi afitiye abanyarwanda akamaro bakaba bararebye basanga ari zimwe mu ntego Chorale de Kigali ifite kandi basanze mu butumwa itanga harimo urukundo amahoro ndetse n’ubumwe byatumye bagomba kwifatanya nayo kuko bafite intego zimwe nabo kuko .
Ikindi yavuze ko ubutumwa nka Savvy baba bifuza gutanga ku bijyanye n’ubukerarugendo buzagera kure binyuze muri Chorale de Kigali kandi yabizeje ko nubwo ari ubwa mbere bazakomeza gutera inkunga Chorale de Kigali mu myaka yose izaza .
Mu gusoza yavuze ko ubu muri iyi minsi bari guha abakiliya babagana serivise nziza aho umuntu wese uguze itike muri Savvy bamuha imodoka imuvana mu rugo n’abamuherekeje ikamugeza ku kibuga cy’indege mu rwego rwo kwakira abakiliya babone serivise inoze .
Ku ruhande rwa One Cup Coffe Roasters Umuyobozi Mukuru Andrew Gatera yavuze ko bishimiye kuba bamwe mu baterankunga b’igitaramo cya Christmas Carols Live Concert gitegurwa na Chorale de Kigali ,
Yavuze kandi ko iyo urebye ibyo bakora nibyo chorale de Kigali Ikora biri mu murongo umwe ariko nanone bikagira aho bitandukaniye kuko Chorale de Kigali ifite uburyo inyuramo mu kubaka Roho z’abantu nao bo nka One Cup Coffe Roasters bo bubaka imibiri yabo.
Bwana Andrew yavuze kandi ko ari korali ari n’abafana bayo bose ari abafatanyabikorwa ba One Cups Coffe Roasters kandi bikab ari amahirwe menshi kuri koko bifuzaga no guhura n’abandi baterankunga kugira ngo nabo bagirane imikoranire ihoraho .
Ku bijyanye n’ibikorwa bakora yavuze ko bo bifuza ko ikawa batunganya itagomba kujya hanze kuko benshi mu batunganya ikawa mu Rwanda ntibareba kw’isoko ry’imbere mu gihugu , bo rero nka One Cup Coffee Roasters bifuje ko bazajya bakora ikawa nziza ariko ikanywebwa n’abanyarwanda ikindi n’uko muri gahunda zabo ari ukwigish abantu uko ikawa itunganywa kugira ngo nabo bajye babasha kuyitunganyiriza .
Yasoje yizeza abazitabira igitaramo cya Christmas Carols Live concert ko umuntu wese uzitabira icyo gitaramo ashobora guca aho One Cup Coffee Roaster ikorera ku Gishushu akerekana itike agahambwa igikombe c’Ikawa ku buntu ndetsa anabamenyesha ko ku munsi nyamukuru nao bazaba bari Bk Arena aho abantu bazinywera ikawa iryoshye.
Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo “Christmas Carols Concert” ya 2023:
Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.
Ni umuryango watangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n’ahandi.
Ab’ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n’abandi.
Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.