Ikipe ya REG WBBC yisanze mu itsinda rya mbere mu Mikino Nyafurika ‘Africa Women’s Basketball League’ iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri tariki 11-19 Ukuboza 2023.
Muri rusange Itsinda rya Mbere rigizwe na REG WBBC (Rwanda), Equity WBBC (Kenya), Interclub (Angola), Overdose (Cameroun) na ASPAC (Bénin).
Itsinda rya Kabiri ririmo Alexandria SC (Misiri), CNSS (RDC), Customs (Nigeria), Kenya Ports Authority (Kenya) na University of Doula (Cameroun).
REG WBBC iratangira imikino yayo ku wa Mbere, tariki 11 Ukuboza 2023, ikina na Overdose yo muri Cameroun saa 13:30 z’i Kigali.
Mu rwego rwo kwitegurira neza, iyi kipe yaguze abakinnyi babiri bo muri Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, WNBA, ari bo Tiffany Mitchell na Nia Clouden.
Hari kandi Destiney Promise Philoxy ukina mu Bugereki na Dusabe Jane wa The Hoops.



Muri rusange iri rushanwa rigizwe n’amakipe 10 agabanyije mu matsinda abiri, aho yose azahura hanyuma ane ya mbere agakomeza muri ¼. Azagenda akuranwamo kugeza ku mukino wa nyuma, ayatsinzwe ahatanire imikino yo gushaka imyanya.