Ubuyobozi bwa Cogebanque bwagaragaje ko icyatumye ibengukwa na Equity Bank ndetse bikarangira iyi banki ikomoka muri Kenya iyegukanye, atari uko yari mu bihombo ahubwo bifitanye isano no gushaka kwaguka ku isoko ry’u Rwanda, mu Karere na Afurika muri rusange.
Equity Group Holdings Plc, EGH, iherutse gutangaza ko yamaze kugura burundu Cogebanque, yegukana bidasubirwaho imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%; nyuma y’aho ubwo bugure bwemejwe na Banki nkuru muri Kenya no mu Rwanda.
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023, umwe mu bakoresha Urubuga rwa X ukoresha amazina ya Noella Shyaka, yavuze ko nubwo adafite amakuru yuzuye y’icyabiteye, ariko bishoboka ko Cogebanque yaba yaragurishijwe kubera ubukungu butifashe neza.
Uyu mukobwa yavuze ko ngo mu minsi yashize Cogebanque yavuzwemo ibijyanye no gutanga inguzanyo ntizishyurwe, bamwe bagafungirwa gutanga imyenda ku bantu batujuje ibisabwa, bikarangira itabashije kwishyurwa.
Ati “Ibi bikubita banki hasi, ikaba yaseswa cyangwa ikagurishwa.”
Yakomeje abwira abamukurikira ko ikindi cyatera kuba banki yagurishwa harimo n’ihangana, aho ngo ibigo byinshi bya leta bikoresha Banki ya Kigali, hakiyongeraho ko BK na Equity byashyize ababihagarariye hirya no hino mu duce dutandukanye, bituma abantu benshi bahitamo kuzikoresha kuko babona zibegereye cyane.
Yashimangiye ko ku bwe nubwo atarakora ubucukumbuzi butomoye, gutanga inguzanyo zitishyurwa ari byo byaba byaratumye Cogebanque igurishwa, “ibindi bikaza bishamikiyeho.”
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Antoine Iyamuremye, yamusubije yavuze ko kugurishwa kwa Cogebanque ntaho bihuriye no guhomba, gutanga inguzanyo zitishyurwa neza cyangwa kuba banki ifite aba-agent bake kuko “ubu aba-agent bayo barenga 650 mu gihugu hose.”
Ati “Ahubwo [Cogebanque] ni banki yazamukagaga neza kuko mu 2022 yari iya iya gatanu kandi yungutse agera kuri miliyari 9 Frw ivuye kuri miliyari 5 Frw yariho mu mwaka wabanje.”
Iyamuremye yakomeje avuga bimwe mu byo abantu bamenya birimo ko iyi banki ijya kugurishwa hari hagamijwe ko yakwaguka ku isoko ryayo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ibyo kandi yatangaje ko byajyanye n’ubushake bwo kubaka ubushobozi bw’urwego rw’imari mu Rwanda rukarushaho gukomera, harimo nko guha amafaranga imishinga minini iteza imbere u Rwanda n’Akarere.
Izo mpamvu zatumye igurishwa kandi yashimangiye ko zarimo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku rwego rushimishije, by’umwihariko nko kwagura serivisi z’imari mu kurushaho kwimakaza izishingiye ku ikoranabuhanga.
Ati “Ibyo kandi byiyongera ku kuba umusemburo w’iterambere n’ubukungu by’abaturage mu Rwanda na Afurika muri rusange.”
Kwegukana Cogebanque kwa EGH byakozwe hamaze kugenzurwa neza niba ubwo bugure bukurikije amategeko, niba kandi amasezerano yemeranyijwe hagati y’impande zombi yarashyizwe mu bikorwa.
Ibyo byanemejwe na Banki Nkuru y’Igihugu muri Kenya na Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse na Komisiyo ya COMESA ishinzwe kugenzura ihiganwa mu by’ubucuruzi.
Equity Bank Rwanda Plc ni yo banki ya gatatu nini mu Rwanda mu mutungo, kugeza muri Nzeri 2023 yari ifite abakiliya 1.351.486, ifite amashami 18, aba-agent 3880, ATM 23 n’abacurizi bakorana nayo 1.775.
Kugeza ku wa 30 Nzeri 2023, Umutungo wayo wose wanganaga na miliyari 682.9 Frw mu gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 23,2 Frw.