Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Liza Mugisha yagarutse gutura mu Mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka 10 yari ishize abarizwa mu gihugu cya Canada.
Liza yadutangarije ko yahisemo kugaruka mu Rwanda mu rwego rwo gushyira imbaraga mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka itatu, akorera Imana yifashishije ibihangano bifasha benshi kwegerana n’uhoraho.
Liza Mugisha avuga ko iminsi ishize ari i Kigali yayikozemo indirimbo yise ‘Ntawundi’ ihimbaza Imana, ikaba intangiriro y’ibindi bihangano azahakorera.
Avuga ko muri rusange, iyi ndirimbo yitsa ku kubwira buri wese ucibwa intege n’abantu, bamubwira ko ntaho azigeza, kuko Imana ariyo izi itangiriro n’iherezo rya muntu.
Yavuze ati “Muri iyi ndirimbo naririmbye ibintu duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, aho usanga abantu bumva ko ntacyo uzimarira cyangwa ugire icyo wigezaho nyamara uwiteka agufiteho imigambi myiza.”
Akomeza ati “Nibutsa abantu bose ko guca mu bikomeye bidasobanura gutsindwa ahubwo nibyo bitugeza ku ntsinzi.”
Yavuze ko gukorera umuziki muri Canada, byagiye bikoma mu nkokora ibikorwa bye by’umuziki, byanatumye yiyemeza kugaruka mu Rwanda kugirango bimworohere guhuza na ba Producer ndetse n’abahanzi bagenzi be.
Ati “Nari maze igihe ntasohora indirimbo ariko byatewe na gahunda nari nihaye yo gukora umuziki ufite gahunda mu buryo bwa kinyamwuga. Ariko nanone gukora umuziki uri hanze y’Igihugu biragora cyane ariko ubu ndi mu rugo, abafana bitegura indirimbo nyinshi ntabwo nzajya mbicisha irungu kandi Yesu azanshoboza.”
Uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka imfura ye, avuga ko muri iki gihe ari no gutekereza gukora ku ndirimbo zizaba zigize Album ye ya mbere.
Ni album ashaka kuzakoranaho indirimbo n’abandi bahanzi, ariko cyane cyane ize zizaba zitsa cyane ku guhimbaza Imana no gufasha abantu gukizwa.
Ati “Album iri muri bimwe ndi gutekerezaho bitarambiranye nayo nzayibaha rwose. Ni ikibazo cy’igihe gusa.”
Liza Mugisha yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ijuru Ryawe’, ‘Urukundo’, Yesu’, ‘Rely on Jesus’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Ni wowe’, ndetse na ‘Urukundo’.