Mu Irushanwa rihuza Amakipe meza yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati muri Handball (ECAHF), Police HC ihagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mukino wa kabiri inyagira Evergreen HC yo muri Uganda ibitego 40-28.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, nibwo ikipe ya Police HC yakinnye umukino wayo wa kabiri wayihuje na Evergreen HC ubera muri Nyayo Stadium iri i Nairobi.
Police HC yorohewe n’uyu mukino kuko kuva utangiye kugeza urangiye, yarushije bigaragara Evergreen HC. Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iri imbere ku kinyuranyo cy’amanota 10, ifite ibitego 21 kuri 11.
Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana abonye ko umukino udakomeye, yaruhuye abakinnyi be bakomeye barimo Murwanashyaka Emmanuel ‘Kabange’ na Rwamanywa Viateur ‘Général’ bakina basatira.
CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko kuba batsinze uyu mukino byongereye amahirwe yo kuba ikipe yajya muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.
Ati “Ndakomeza gushimira abakinnyi banjye uko bakomeje kwitwara muri iri rushanwa kuko bari kugaragaza ubwitange nk’ibisanzwe. Ubu tugiye gukora ku buryo umukino wacu uzaduhuza na Uganda Prison HC, tukazawitwaramo neza kugira ngo tujye muri ½ cy’iri rushanwa.”
Kuri iyi nshuro amakipe yitabiriye iri rushanwa yari menshi kandi ubona akomeye nk’uko Ntabanganyimana umenyereye kurikinamo yabigaragaje ariko ntibikuraho ko we n’abakinnyi bifuza kuritwara.
Si ubwa mbere Police HC yaba yegukanye ECAHF kuko yaritwaye inshuro enye, iheruka ni mu 2021 ubwo ryari ryabereye muri Tanzania.
Umukino wa nyuma mu itsinda igomba kuwukina ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukuboza 2023, ihura na Uganda Prison.