SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½
Imikino

CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/05 at 11:01 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ikipe y’igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Uganda ibitego 1-0 isezererwa mu mikino ya  ½ muri CECAFA U18 iri kubera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Kisumu.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, kuri Sitade yitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta Stadium).

Mu mukino wari uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye umukino asatirana ku mpande zombi.

Ku munota wa 12’, Uganda yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira watewe na abubaker Mayanja n’umutwe ukurwamo n’umuzamu Ruhamyankiko Yvan awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 14’, Amavubi yakoze “counter-attack” ku mupira wazamukanywe na Ndayishimiye Baltazard awuhaye Tinyimana Elisa na we wacenze umuzamu, agwa hasi umusifuzi avuga ko nta penalilti kuko yiteze.

Ku munota wa 35’, Uganda yongeye kubona uburyo bukomeye gutsinda igitego ku mupira watawe na Kyeyune Abasi mu rubuga rw’amahina, ukurwamo n’umuzamu Ruhamyankiko Yvan wagize igice cya mbere cyiza cyane.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi anganyije na Uganda ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse asatira ku mpande zombi bashaka gufungura amazamu.

Ku munot wa 56’ Uganda yatsinze igitego cya mbere cya Abubaker Mayanja, ku mupira watewe na Kyeyune Abasi ukorwaho n’umuzamu w’amavubi usanga ari wenyine ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 64′ amavubi yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kuri coup-franc yatawe na Ndayishimiye Didier ariko umupira ujya hanze y’izamu.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Uganda bahagarara neza.

Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Uganda igitego 1-0 asezererwa muri 1/2.

Amavubi U18 yatsinzwe na Uganda U18

Ikipe y’Igihugu y’Amavubi izagaruka mu kibuga tariki 8 Ukuboza 2023 ikina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’ikipe itsindwa hagati ya Kenya na Tanzania muri ½.

Amavubi U18 azakina umwanya wa 3

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 5, 2023 December 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO

April 24, 2025
Imyidagaduro

Abaraperi Nyarwanda mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Kendrik Lamar

December 6, 2023
Imyidagaduro

The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato

April 5, 2024
Imyidagaduro

Platini n’abahanzi bazamufasha mu gitaramo yise Baba Experience bamaze impungenge abazakitabira

March 30, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako ya ‘Norrsken Kigali

November 8, 2023
Kwibuka

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

June 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?