SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 78.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 78.
Utuntu n'utundi

Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 78.

Ahupa Radio
Last updated: 2023/12/02 at 1:34 PM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku myaka 78 y’amavuko.

Twagiramungu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye mu 1995. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.

Yabaga mu Bubiligi aho yari yarahungiye.

Mu 1995 nibwo Twagiramungu yahungiye mu Bubiligu amaze kwegura mu gihe iyi Guverinoma yari arimo yagombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003, kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.

Mu magambo yakundaga kuvuga mu bitangazamakuru no kwandika ku mbuga nkoranyambaga, yarangwaga no kugoreka amateka yabaye mu Rwanda. Urugero ni aho mu kiganiro yagiranye na Ikondera Libre, aho yavuze ko ‘nta mpunzi FPR yacyuye’ keretse Barafinda n’umugore we babyiyemerera.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio December 2, 2023 December 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Juno Kizigenza yakomoje kudatumirwa kwe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda

October 7, 2024
Imyidagaduro

Skol yateguye igitaramo Nyega Nyega kizahuriramo abaraperi bakanyujijeho mu Rwanda

May 5, 2023
Andi makuru

Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko

July 20, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Kevin heart ari mu Rwanda (Amafoto)

July 19, 2023
Imyidagaduro

Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye

July 12, 2024
Imyidagaduro

Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena

August 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?