SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuramyi Nomthie Sibisi yageze mu Rwanda yishimira uko yakiriwe na Drups Band yamutumiye (Amafoto )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuramyi Nomthie Sibisi yageze mu Rwanda yishimira uko yakiriwe na Drups Band yamutumiye (Amafoto )
Andi makuru

Umuramyi Nomthie Sibisi yageze mu Rwanda yishimira uko yakiriwe na Drups Band yamutumiye (Amafoto )

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/28 at 3:47 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umuramyi  Nomthie Sibisi wo muri  Afurika  y’Epfo  yageze i Kigali aho yitabiriye ubutumire bwa Drups Band mu gitaramo bafite kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.

Ku isaha y’i saa tatu z’ijoro, nibwo umuramyi ukunzwe n’abatari bake kubera ibihangano bye byubatse imitima ya benshi, yari ageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege.

Uyu muramyi ukandagiye bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yakiranwe urugwiro na bamwe mu bagize itsinda ryamutumiye mu gitaramo rya Drups Band riyobowe na Fidèle Gatabazi.

Akigera i Kanombe, Sibisi yatangarije Itangazamakuru ko yishimiye cyane ikirere cyiza cyo mu Rwanda, ndetse ko yuzuye umunezero w’uko ashoboye guhura imbonankubone n’aba baririmbyi yamenyeye bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Maze imyaka myinshi muri Joyous Celebration, ariko natumiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere na Drups Band kugira ngo tuzafatanye ivugabutumwa mu gitaramo bafite.” Asobanura uko yamenyanye n’iri tsinda, Sibisi yavuze ko ari inkuru ndende ariko ko bamenyanye kubera imbuga nkoranyambaga zisigaye zaroroheje ibintu byose.

Ati “Icyo nibuka ni uko narebye video zabo baririmbaga indirimbo za korali yacu nkumva binkoze ku mutima. Nahise nifuza kuba ndi kumwe nabo, gusa mvugishije ukuri narabishimiye cyane kuko ni ikintu kidasanzwe kubona abantu bakora ibintu nk’ibi byongeyeho ari urubyiruko”.

Sibisi yashishikarije abantu kwitabira iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, hari ubwisanzure nta Covid cyangwa ikindi cyorezo kiri mu gihugu, abizeza kuzabona Imana ku kigero kidasanzwe. Yabishimangije ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘Kuririmba birabohora, kandi aho babiri cyangwa batatu bateraniye bavuga izina ry’Imana nayo irabasanga.

Umuyobozi wa Drups Family, Fidèle Gatabazi yatangaje ko bishimiye cyane kwakira umushyitsi wabo wa mbere, asobanura ko bitari byoroshye ukurikije uburyo bamenyanyemo. Ati: “Yatumenye abonye dusubiramo indirimbo zabo, aradukunda, yifuza ko twazabana umunsi umwe. Ubu rero turashima Imana ko ibisohoje akaba ageze mu Rwanda, sitwe tuzarota igihe kigera tugafatanya kuramya Imana”.

Uyu muyobozi yavuze ko imyiteguro irimbanije cyane ko hasigaye iminsi mike, yizeza abazitabira iki gitaramo ko abatumirwa bose biteguye haba Dominic Ashimwe, True Promises, New Melody, Pastor Hortense Mazimpaka uzabwiriza ijambo ry’Imana, ndetse n’itsinda rya Best Sounds Band rizagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane riturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Igitaramo ngarukamwaka cyiswe ‘God First,’ kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ku isaha y’i saa munani kizaba gitangiye aho kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi iherereye haruguru gato y’Agakinjiro iruhande rw’Amashuri ya APAPEC.

Itsinda rya Drups Band rigizwe n’abaririmbyi 10, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2020. Rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kuzana benshi mu gakiza cyane cyane urubyiruko binyuze mu muziki n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Buri mwaka iri tsinda ritegura iki gitaramo giheruka umwaka ushize, ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya mbere kikabera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi bitatu none ubu kikaba kigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.

Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650, cyangwa ukayisanga kuri Samsung 250 mu mujyi no kuri Camellia zose. Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul November 28, 2023 November 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

U Rwanda rwongereye amasezerano yo gukomeza kwakira imikino ya BAL

June 19, 2023
Andi makuru

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 5

January 23, 2023
Imyidagaduro

Nasty C niwe uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Davis D

October 14, 2024
Ubukungu

Jali Investment yamuritse imodoka 20 nshya zigiye kuyifasha mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali

October 13, 2023
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Umubiligi Jonathan Vervenne yambaye umwambaro w’umuhondo

February 18, 2024
Andi makuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

April 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?