Umukinnyi w ‘umunya-Brésil wubatse izina mu mupira w’amaguru, Dani Alves yasabiwe gufungwa imyaka 9 kubera ibyaha ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye mu Mujyi wa Barcelone ari naho arimo kuburanira.
Dani Alves wakiniye amakipe arimo FC Barcelone na Paris Saint-Germain, yatawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2023, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Gusa uyu mugabo w’imyaka 39 akomeje guhakana ibyo aregwa.
Ibyaha Dani Alves ashinjwa bikekwa ko yabikoreye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Barcelone, mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, ari na ho yafatiwe.
Kugeza ubu ubushinjacyaha bwifuza ko uyu mukinnyi wabaye myugariro mu makipe akomeye yafungwa imyaka 9 ndetse akanishyura uwo mukobwa impozamarira ingana n’ibihumbi 163 $.
Ikindi kandi ubushinjacyaha bwifuza ni uko uyu mukinnyi wanyuze muri FC Barcelone atazigera ahura n’umukobwa mu gihe cy’imyaka 10 kandi agacungwa nubwo yaba yaramaze igihano azahabwa.
Ubwo uyu mukinnyi yari akimara gufatwa, uwahohotewe yaganiriye n’ikinyamakuru cya ABC ku byaha ashinja uyu mukinnyi, ati “Yashyize ikiganza cye mu ikariso yanjye.”
Nubwo ibyo birimo gusabwa ariko ntacyo urukiko ruremeza kuri ibyo bihano arimo gusabirwa cyane ko n’igihe azaburanishirizwa kitaratangazwa na we akaba atemerera habe na gato ibyo aregwa.
Alves ufungiwe mu Espagne kuva muri Mutarama uyu mwaka avuga ko uwo bamushinja gusambanya babikoze babyumvikanyeho. Yagize ati “Nzi ibyabaye n’ibitarabaye. Ibitarabaye ni uko ntigeze musambanya ku gahato.”
Ubwo inkuru yuko ashinjwa ibyo byaha yasohokaga atarafatwa, ubwe yivugiye ko atazi uwo mukobwa. Gusa Dani Alves yabwiye ikinyamakuru La Vanguardia ko icyo gihe ko yabeshye kuko atashakaga gutandukana n’umugore we.


Kuva uyu mugabo w’imyaka 40 yafatwa agafungwa ikipe yakiniraga ya Pumas UNAM yo muri Mexique yahise imwirukana ndetse n’umugore we bivugwa ko yatangiye gushaka uko yatandukana nawe.
