Abanyabigwi mu muziki Gakondo mu Rwanda barimo Mama Cecile Kayirebwa ,Muyango Jean Marie uzwi cyane nk’umutoza w’itorero ry’igihugu urukerereza ,Ruti Joel, Cyusa ,na Sophie nzayisenga bashimangiye ko nubwo ari ubwa mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena mu gitaramo cya Nyuman cya MTN Iwacu na Muzika nyuma yo kuzenguruka intara zose w’U Rwanda .
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 muri Bk Arena ,Umuyobozi wa East African Party Bwana Mushyoma Joseph Uzwi nka Boubou yashimiye aba bahanzi bemeye kuzitabira iki gitaramo nk’abantu bakuru kandibakunzwe cyane hano mu Rwanda .
Yakomeje avauga ko guitamo aba bahanzi bagendeye ku k’uburambe n’ubuhanga bafite muri muzika gakondo kandi ko kubahitamo byari akazi katoroshye mu kubahitamo kuko buri umwe twagiye tuganira ku giti cye.
Ati ” Twifuza gutaramana n’abanyarwanda bose kugira ngo dusoze MTN Iwacu Muzika Festival neza, turabasaba kuzahagera hakiri kare bakaryoherwa n’igitaramo cyiza cy’umuco nyarwanda.”
Yavuze ko bahisemo aba bahanzi kubera ubushobozi bwabo n’amateka n’umusingi wabo mu iterambere n’imenyekana rya muzika y’u Rwanda.
Umunyabigwi ntashidikanywaho mu muziki Nyarwanda akaba n’ikirango cyawo i mahanga, Cécile Kayirebwa yavuze ko gutaramira mu Rwanda ari ishema bikaba n’ibyishimo bikomeye cyane.
Ati “Ntakiruta gutaramira iwanyu, ukabwira abumva kuko nta wudakunda kubwira abumva”.
Yunzemo ko aterwa ishema no kwerekana ibyiza by’umuco Nyarwanda mu mahanga aho babikorana umurava.
Muyango Jean Marie wamamaye mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubuhanga buhebuje no gusigasira umuco gakondo n’injyana Nyarwanda, yavuze ko yishimiye gutumirwa muri iki gitaramo yari asanzwe azi ko gitumirwamo urubyiruko gusa.
Yavuze ko nta bwoba bw’uko injyana gakondo Nyarwanda izazimira kuko hari urubyiruko rwayihebeye ruzabakorera mu ngata.
Yatanze urugero kuri Ruti Joël na Cyusa bazahurira muri iki gitaramo cy’amateka.Ati “Nta bwoba mfite aba barahari ndetse n’abandi benshi.”
Ruti Joël yavuze ko kujya ku rubyiniro rumwe n’abanyabigwi nka Cécile Kayirebwa na Muyango ari iby’igaciro gihambaye.
Ati ” Mama Cecile yigize kumbwira ngo, ikitari umuco si ikintu, indirimbo nyinshi tugendera ku bitekerezo byabo, ndabibashimira cyane.”
Cyusa yasabye abanyamakuru bari muri iki kiganiro kujya bashyigikira abahanzi bakora umuziki gakondo kuko ukundwa na benshi kandi udakwiye kwimwa umwanya mu bitangazamakuru binyuranye.
Ku rundi ruhande, aba bahanzi muri rusange bashimiye EAP yatekereje gusoreza Iserukiramuco rya ’MTN Iwacu Muzika Festival’ mu gitaramo cy’umuziki gakondo, bahamya ko ari indi ntambwe yo gusigasira umuco nyarwanda no guha ibyishimo abakunzi bawo.
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye, mu Burasirazuba byabereye mu Karere ka Ngoma, mu Burengerazuba byabereye mu Karere ka Rubavu n’aho mu Majyaruguru byabereye mu Karere ka Musanze.
Iki gitaramo cy’amateka kizaba ku Cyumweru taliki ya 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena aho kwinjira bizaba ari Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw, 15,000 Frw ndetse na 20,000 Frw.