SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Jolly yegukanye igihembo cy’uvuga rikijyana muri Zikomo Awards
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Jolly yegukanye igihembo cy’uvuga rikijyana muri Zikomo Awards
Imyidagaduro

Miss Jolly yegukanye igihembo cy’uvuga rikijyana muri Zikomo Awards

Gossip Kigali
Last updated: 2023/11/20 at 4:16 PM
Gossip Kigali
Share
1 Min Read
SHARE

Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016, Mutesi Jolly, yegukanye igihembo cy’umuntu uvuga rikijyana muri Afurika bizwi nka ‘Best Zikomo Motivational Speaker’ mu bihembo bya Zikomo Africa Awards.

Miss Mutesi Jolly uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko mu birori by’agatangaza, kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo kwegukana igihembo cy’umunyafurika uvuga rikijyana mu bihembo mpuzamahanga bya Zikomo Africa Awards 2023 byatangiwe muri Zambia.

Muri ibi bihembo, Miss Jolly yari ahatanyemo n’abandi bantu bakomeye barimo Epi Mabika uturuka muri Zimbabwe, Paul Magola uturuka muri Tanzania, Simon Ssenkaayi ukomoka muri Kenya ndetse na Timothy Zambia ukomoka mu gihugu cya Zambia.

Muri ibi bihembo byari bihatanyemo n’abandi banyarwanda mu ngeri zitandukanye ariko nta wundi wigeze agira amahirwe yo kwegukana igihembo uretse Miss Jolly.

Zikomo Africa Awards, ni ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka ho muri Zambia. Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by’inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji n’imyidagaduro.

Ibi bihembo biterwa inkunga n’ibigo bikomeye birimo n’ibinyamakuru bifite izina ku isi. Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n’abandi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali November 20, 2023 November 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’

January 18, 2023
Andi makuru

MINUBUMWE yatangaje gahunda yuko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 bizagenda

April 1, 2025
Imyidagaduro

Igitaramo cy’Imandwa cyari cyateguwe Rutangarwamaboko cyasubitswe

November 10, 2023
Imyidagaduro

Itsinda rya Kigali Protocol na Limax Entertainment bashyikirije inkunga y’ibyo kurya abasizwe iheruheru n ‘ibiza mu Rugerero

May 26, 2023
Andi makuru

Dr Alfred Jahn yavuzwe ibigwi mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe (Amafoto

June 19, 2024
Andi makuru

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

May 31, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?