Dongfeng Motor Corporation Ltd. ni ikigo cya Leta y’u Bushinwa gifite icyicaro mu Mujyi wa Wuhan ahitwa Hubei, cyashinzwe mu mwaka wa 1961, kikaba kiri ku mwanya wa gatatu mu nganda enye nini zitunganya imodoka zicungwa na Leta.
Icyo kigo kivugwaho kuba gitunganya imodoka zo mu bwoko butandukanye kandi zihabwa amazina yihariye nka Venucia, Fengdu, Voyah, Aeolus, Forthing, ariko kigakora n’izifite amazina amenyerewe ku rwego mpuzamahanga nka Dongfeng-Honda, Dongfeng-Nissan na Dongfeng-Peugeot Citroën.
Mu mwaka wa 2021, 79% by’imodoka miliyoni 3.28 zagurishijwe n’icyo kigo mu bihugu birenga 100 ku Isi, zari zifite amazina azwi ku rwego mpuzamahanga.
Icyo kigo nanone gikora imodoka zikoresha amashanyarazi muri ayo mazina gikora, ariko hakaba harimo n’amazina y’imodoka zikoresha amashanyarazi azwi ku rwego mpuzamahanga nka Voyah.
Mugabo John, Umuyobozi w’Ikigo Choice Africa Investments kibarizwa mu Ihuriro Carcarbaba ricuruza imodoka za Dongfeng mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko urwo ruganda rwa Leta y’u Bwushinwa rwitegiye kwagurira ibikorwa byarwo mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi.
Yagize ati: “Ubusabe bw’abagura imodoka tuzana nibugera kuri 200 na 300 ku mwaka, uruganda ruteranya izo modoka ruzazanwa mu Rwanda.”
Yagaraje iby’iyo gahunda anashimangira ko kugeza ubu, ubusabe bw’izo modoka mu Rwanda buri hafi kugera kuri 200 ku mwaka.