Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwela yakuyeho ingendo zo mu mahanga ku bagize guverinoma ndetse no kuri we ubwe , anategeka ba Minisitiri bari hanze y’igihugu kugaruka igitaraganya.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, kuri televiziyo y’igihugu yashyizeho amabwiriza agenga ingendo z’imbere mu gihugu anagabanya hafi kimwe cya kabiri cy’amaranga ya lisansi yahabwaga abagize guverinoma.
Gusa ngo izi ngamba zizatangira kubahirizwa muri Werurwe 2024, hasozwa umwaka w’ingengo y’imari
Izi ngamba zafashwe zijya kumera nk’izari zarafashwe mu gihe cya COVID 19 muri Malawi.
Ku cyumweru gishize Malawi Central Bank yatangaje ko amafaranga y’imbere mu gihugu (iKwaca) yatakaje agaciro ku kigero cya 44% .
Abahanga basanga uko gutakaza agaciro bizashyira mu kaga inguzanyo iki gihugu cyahawe n’ ikigega mpuzamahanga cy’Imari IMF ungana na Miliyoni 1 74$ mu gihe cy’imyaka ine.