SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chorale De Kigali irizeza abakristu ibyiza mu Gitaramo cya Christmas Carols
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Chorale De Kigali irizeza abakristu ibyiza mu Gitaramo cya Christmas Carols
Iyobokamana

Chorale De Kigali irizeza abakristu ibyiza mu Gitaramo cya Christmas Carols

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: November 14, 2023
Share
SHARE

Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko ku wa 17 Ukuboza 2023 izakora igitaramo gikomeye, mu rwego rwo gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.

“Christmas Carols Concert” ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n’Abakristu benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z’umwaka, biturutse ku kuba abaririmbyi b’iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n’Imana.

Chorale de Kigali ivuga ko izakorera iki gitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kandi bizahuzwa no kwizihiza imyaka 10 ishize bategura igitaramo nk’iki.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yadutangarije  ko bagiye gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n’abandi mu busabane n’Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu mitegurire n’imiririmbire

Yakomeje  agira  ati “Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera; nabyo ni ibyo kwishimira.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk’ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.

Yavuze ati “Kuba hari ayandi makorari aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).”

Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzaboan imbuto z’imyaka 10 bamaze bakora ‘ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye’.

Kandi avuga ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye ‘ku byo twabonye bikenewe n’abantu benshi harimo n’indirimbo nshya’.

Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwo gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati “Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose

Kwinjira muri icyo gitaramo cya Chorale de Kigali bise Christimas Carols bizaba ari afaranga 5000Frw,10.000 Frw , 25.000 na 50.000.

Uyu mwaka iki gitaramo cyatewe inkunga na Sanlam, Rnit. BK Arena,Keystone,One na Savvy Tous and Travel Agency

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Abahamya ba Yehova kw’isi hose bazihiza umunsi w’urwibutso bafata nk’udasanzwe
Pastor Amani Stephan yahuje imbaraga na Incense of Praise na Alexis Nkomezi bakorana indirimbo bise” Yesu Ndaguhimbaza
#Kwibuka30 :Apotré Paul Gitwaza yifatanyije n’abarokotse Jenoside abasaba gukomera
Israel Mbonyi yageze I Kigali yishimira uko yakiriwe n’Abanyakenya
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Deposit Casino Games Pokies With Welcome

September 5, 2023

Au Real Money Casino

September 5, 2023

What Are The Laws Regarding Real Money Gambling In Ireland

November 16, 2020

What Are The Bonus Offers For New Card Games In Ireland

May 28, 2024

Tombola Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

What Is The Best Online Pokies App For Australians

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?