Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yitwaye neza muri Basketball ryongereye umubare w’amakipe arihatanira, ava ku munani agera kuri 12 mu gihe Afurika y’Epfo yongewe mu bihugu bizajya bikiniramo amakipe ahatanira kugera mu mikino ya nyuma.
Imyiteguro ya BAL irarimbanyije kuko amakipe azahatanira gukina imikino ya nyuma izabera mu Rwanda ari hafi kumenya uko azahura hagati yayo mu mujyi umwe mu yatoranyijwe.
Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ugushyingo 2023, ni bwo hashyizwe hanze ibyitezwe mu irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane hakubiyemo ko imikino yongerewe ikagera kuri 48.
Mu mpamvu nyamukuru zashingiweho hongerwa imikino harimo kuba n’imijyi iyikina yongereweho Johannesburg yo muri Afurika y’Epfo izakira imikino ya Karahari Conference izahurirwamo n’amakipe yo muri Afurika y’Amajyepfo.
Karahari Conference ni yo izabanza gukinwa aho izatangira muri Gicurasi 2024, hakurikireho Nile Conference izabera i Cairo mu Misiri na Sahara Conference izabera muri Sénégal.
Nyuma yo gushaka itike ku makipe ane muri buri gace, 12 azahurira i Kigali muri BK Arena ahatanire igikombe cya 2024 cya BAL kizakinwa hagati ya Gicurasi na Kamena uwo mwaka.
Al Ahly yo mu Misiri ni yo yegukanye igikombe giheruka itsinze AS Douanes ku mukino wa nyuma amanota 80-65, Stade Malien yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 73-65.
Amakipe amaze kubona itike yo kuzakina imikino yo mu matsinda ni Al Ahly, Petro de Luanda, US Monastir, APR BBC, AS Douanes, Bangui Sporting Club, FUS Rabat na Al Ahly Benghazi.
