Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2023, Nibwo byamenyekanye ko Pasiteri Harelimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo kumufunga by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye.
Harelimana Joseph ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yarezwe n’Ubushinjacyaha bumusabira gukurikiranywa afunzwe
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko Harelimana wari wahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yamaze kujurira mu rukiko rwisumbuye.
Ubushinjacyaha bwari bwareze Apôtre Yongwe mu rukiko rusaba ko yakurikiranwa afunzwe nk’uburyo bwo gutuma icyaha acyekwaho gihagarara, kwirinda ko yatoroka cyangwa akabangamira iperereza.
Yongwe ibyaha akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko yabikoze mu bihe bitandukanye aho yasabaga abantu gutanga amaturo ngo ibyifuzo bafite abisengera bisubizwe.
Ubushinjacyaha ntibwahwemye kuvuga ko yabeshyaga abantu ibyiza, akabatinyisha ikibi kugira ngo batange amafaranga.
Nubwo yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho, yemeye ko mu bihe bitandukanye abantu bamuhaga amafaranga ngo abasengere nubwo we yayise “Insimburamubyizi”.
Yagaragarije Urukiko ko kuva yakwimikwa mu 2013, yatunzwe n’amaturo abayoboke be n’abamukurikira bamuhaga bityo ko adatewe isoni no kuvuga ko arya amaturo kuko yabikoze ashingiye ku myizerere ye.
Yabwiye Urukiko kandi ko mu gihe iyo myizerere yaba inyuranye n’amategeko, yiteguye kuyihindura no kugira kugira inama abayobozi b’amadini n’amatorero bagahindura imikorere yo kwaka amaturo kuko bose babikora.
Ubusanzwe icyaha akurikiranyweho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Iminsi 12 irirenze Apôtre Yongwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge ariko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 1 Ukwakira 2023.