Icyamamare muri muzika yo muri Nigeriya, Ayodeji Balogun, uzwi cyane ku izina rya Wizkid, yatangaje ko agiye gufata igihe cyo kuruhuka Atari mu muziki .
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane ibi yabitangaje ku cyumweru mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram .
Yagize ati “ ku bwanjye ndumva nafata Imyaka Ine cyangwa itanu ntakora muziki nkashaka ibindi nkora birimo nko gukina umupira, Golf cyangwa imikino njyarugamba nkaruhuka kuko mu myaka yashize narakoze bihagije ku buryo mfite buri cyose nshaka .
Yakomeje agira ati ndabizi ko bamwe batari bubifate neza ariko umuntu akenera igihe cyo kwishimana n’abakunzi be nyuma yo gukora akazi .Wizkid aherutse guhagarika bimwe mu bitaramo bye bya muzika nyuma y’urupfu rwa nyina.