Ikipe ya Kenya Ports Authority yo muri Kenya yatsinze REG WBBC yo mu Rwanda amanota 87-53, yegukana irushanwa rya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ muri Zone V idatsinzwe.
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023 muri Lycée de Kigali, ari naho ryari rimaze icyumweru ribera.
Aya makipe yombi yagiye kuwukina yaramaze kubona itike yo kuzahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Zone 5’ mu Mikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ izabera mu Misiri mu Ukuboza 2023.
Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi wa ‘Zone 5’, Hariri El Hashim na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi kuko yatsindaga amanota ariko iyo muri Kenya ikagenda imbere. Morgan Taylor Green yafashije Kenya Ports Authority gusoza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 16 ya REG WBBC.
Iyi kipe yakomeje gutsinda amanota menshi no mu gace ka kabiri ibifashijwemo na Natalie Mwangale na Madinja Okot, ikinyuranyo kirazamuka kigera mu manota 15.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yagorwaga cyane no kubura Muganza Nyota Mireille wari ufite imvune bityo ‘rebounds’ zikaba nke cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye Kenya Ports Authority yatsinze REG WBBC amanota 44-30.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ingufu yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, Anastasia Hayes Faith atsinda amanota menshi ari na ko igabanya ikinyuranyo.
Umutoza wa KPA, Antony Ojukwu, yabonye asumbirijwe ahita asaba akanya ko kuganiriza abakinnyi be, bahise bagarukana imbaraga nyinshi, Victoria Reynolds na Okot batsinda amanota menshi cyane, ikinyuranyo kigera mu manota 17.
Iyi kipe yarushijeho gutsinda amanota menshi izamura ikinyuranyo kigera mu manota 19. Agace ka gatatu karangiye Kenya Ports Authority ikiyoboye umukino n’amanota 62 kuri 43 ya REG WBBC.
Victoria Reynolds yakomeje kuzonga REG kubera amanota menshi cyane yatsindaga kandi yo mu buryo bwose. Muri aka gace, ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 30.
Umukino warangiye Kenya Ports Authority yatsinze REG WBBC amanota 87-53 yegukana igikombe cy’imikino ya Akarere ka Gatanu idatsinzwe.
Nyuma y’umukino hakurikiye umuhango wo guhemba amakipe yitwaye neza n’abakinnyi muri rusange.
Abakinnyi batanu bagize ikipe y’irushanwa ni Tetero Odile wa APR WBBC, Kamba Yoro Diakite wa Gladiators y’i Burundi, Victoria Reynolds wa KPA, Betty Kalanga wa REG WBBC na Madinja Okot wa KPA.
Ku bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, Madinja Okot yahembwe nk’uwakoze ‘rebounds’ nyinshi (106), Micomyiza Rosine Cissé aba uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi (18), Kamba Yoro Diakite yabaye uwatsinze amanota menshi (139), mu gihe Victoria Reynolds wa KPA yabaye Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa (MVP).


Abakinnyi ba REG BBC bishimira Micomyiza Rosine wabaye umukinnyi watsinze amanota atatu inshuro nyinshi
Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cyabo
Abafana bari buzuye muri Lycée de Kigali kubera abanyeshuri biga muri iki kigo
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ashyikiriza Victoria Reynolds igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP)
Madinja Okot yabaye umukinnyi wakoze ‘reboundS’ nyinshi kurusha abandi aho yakoze (106)
Hariri El Hashim Umuyobozi wa ‘Zone 5’ , ashyikiriza Kamba Yoro Diakite ukinira Gladiators igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi
KPA yatsinze REG WBBC amanota 87-53, yegukana igikombe cya ‘Zone5’

