SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Niragire Marie France yatorewe kuyobora Rwanda Film Federation
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Niragire Marie France yatorewe kuyobora Rwanda Film Federation
Imyidagaduro

Niragire Marie France yatorewe kuyobora Rwanda Film Federation

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/19 at 12:30 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umukinnyi wa filime akaba na Rrwiyemezamirimo  Niragire Marie France wamamaye nka Sonia muri filime “Inzozi”, yagizwe Perezida w’Urugaga rwa Cinema mu Rwanda (Rwanda Film Federation).

Ni mu matora yabaye ku wa 15 Ukwakira 2023 ku cyicaro cy’iri huriro giherereye ku Kicukiro. Niragire yasimbuye umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye cyane mu Rwanda wari kuri uyu mwanya by’agateganyo kuva muri Mata 2021.

Niragire Marie France yungirijwe na Harerimana Ahmed wabaye Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi ndetse na Ishimwe Theodore, Visi-Perezida Ushinzwe Tekinike. Umunyamabanga yabaye Dusabimana Apollos n’aho Umubitsi yabaye Mbabazi Esther.

Komite Ngenzuzi (Audit Organ) ihagarariwe na Clovis Akimana, yungirijwe na Lucky Murekezi ndetse n’umunyamabanga Igihozo Mireille uzwi muri filime ‘Indoto’.

Akanama Nkemurampaka (Dispute Settlement Organ) gahagarariwe na Dusabimana Israel, wungirijwe na Mazimpaka Jones Kennedy (Visi-Perezida) ndetse n’Umunyamabanga Harerimana Fidele.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Niragire Marie France yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe, kandi yizeza gukora uko ashoboye agateza imbere iri huriro.

Yavuze ati “Ndiyunva neza, nyuma yo guhabwa izi nshingano nzakora uko nshoboye nkomeze guteza imbere umwuga wacu wa Cinema Nyarwanda.”

Mu gihe cy’imyaka itanu agiye kumara ku buyobozi, Niragire yavuze ko agiye gushyira imbere umuco wo gukorera hamwe, no gukorera ubumenyi abakinnyi ba filime mu bijyanye no gukinama filime, gutegura no gutunganya filime.

Ati “Ni ugushyira imbere gukorera hamwe. Kongera ubumenyi mu gukora filime no gutunganga amashusho n’amajwi ndetse n’imiyoborere myiza.”

Yavuze kandi ko yiyemeje kwagura no guhesha agaciro umwuga wa filime ndetse n’abawukora, kubungabunga no guha umwimerere ibihango byacu.

Niragire anavuga ko bazagura amarembo n’abafatanyabikorwa muri cinema, kandi barebere hamwe uko umusaruro w’ibyo bakora wakiyongera.

Niragire yagize izina rikomeye muri Sinema, abikesha filime “Inzozi” yakinnyemo yitwa “Sonia”. Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ni we mugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda. Televiziyo yashinze yayise ‘Genesis Tv’, yihariye cyane mu biganiro by’imyidagaduro.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul October 19, 2023 October 19, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada

November 21, 2023
Imyidagaduro

Album my Dream ya Bwiza yaguzwe arenga Miliyoni n’umukinnyi wa Filime Mutoni Assia

July 21, 2023
Imyidagaduro

Umujyi wa Kigali watangaje ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya

December 30, 2024
Andi makuru

RDC : Abayobozi ba AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa

August 9, 2024
Imyidagaduro

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

May 31, 2025
Kwamamaza

The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bishimiye kwamamaza ibikorwa bya Tecno mu Rwanda (Amafoto)

May 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?