Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yageze muri Israel mu gitondo cyo ku wa Kane, mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’iki gihugu mu ntambara y’iterabwoba kirimo n’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine.
Akigera i Tel Aviv, Minisitiri w’Intebe Sunak yahuye na Perezida wa Israel, Isaac Herzog, nyuma y’aho abonana n’imiryango ifite abantu bashimuswe na Hamas ubwo wagabaga igitero gitunguranye ku butaka bwa Israel.
Mu biganiro yagiranye n’uyu Mukuru w’Igihugu, Sunak yasabye ko hashyirwaho uburyo bufasha amahanga kugeza ubufasha n’inkunga ziganjemo amazi, ibiribwa n’imiti mu Gace ka Gaza.
Rishi Sunak yavuze ko “Abanya-Israel bahungabanyijwe n’igikorwa cy’ubunyamaswa cy’iterabwoba.”
Yagaragaje ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho yemererwa n’amategeko mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko mu masaha ari imbere Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak agirana ibiganiro na mugenzi we wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Rishi Sunak agiriye uruzinduko muri Israel nyuma y’uko hashize amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na we avuye muri iki gihugu.
Kuva intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas watangira iki gihugu kimaze gupfusha abasirikare 300. Ni umubare wiyongera ku basivile batagira ingano bamaze kugwa muri iyi mirwano haba ku ruhande rwa Palestine n’urwa Israel.