Umuhanzi Mugani Désiré wamamaye nka Big Fizzo uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’i Burundi no muri EAC, yinjiye mu bucuruzi aho yafunguye Restaurant igezweho mu Mujyi wa Bujumbura yise “Food O’Clock Restaurant” .
Restaurant ya Big Fizzo iherereye mu Mujyi wa Bujumbura kuri Avenue du Progrès, muri Galerie Kaze yafunguwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023.
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi Restauran witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’umuhanzi mugenzi we Sat B uri mu bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi.
Big Fizzo yavuze ko iyi restaurant iri mu bucuruzi bwinshi yashoyemo imari, kandi ko ari nk’urumuri ku bahanzi bagenzi be kugira ngo bashore mu bindi bikorwa bizabafasha mu kwiteza imbere ndetse kunganira akazi basanzwe bakora ko kuririmba.
Yagize ati ” Nk’uko bakunda kutwita ngo turi ibyitegererezo, nabikoze kugira ngo urubyiruko rurimo kuririmba, rumenye ko rushobora gushora imari mu bindi atari umuziki gusa.”
Yavuze ko nk’umuntu usanzwe ukunda kurya ari nayo mpamvu yanashoye muri ubu bushabitsi, asaba abatuye n’abasura Umujyi wa Bujumbura kugana ‘Food O’Clock Restaurant’ kuko bateka ibiryo biryoshye cyane.
Ati ” Abantu nibaze birebere, bumvirize uburyohe bw’ibiribwa, kuko sinababwira ngo ibiribwa biraryoshye cyane, bisaba ko muhagera.”
Yongeyeho ko “Ibiciro si ikirenga, ntawuzinuba, muri Food O’Clock Restaurant ushobora no kwiyarurira kuri 5000 Fbu gusa.”
Bitandukanye n’andi ma restaurant mu Burundi, iyi ya Big Fizzo uwifuza ibyo kurya ari mu kazi babimugezaho ku buntu (Free Delivery).
Yavuze ko abivuza gutumiza ibyo kurya bandika ubutumwa bugufi (sms) cyangwa bahagamagara +25761936060 (Whatsapp) cyangwa bakanyura kuri [email protected].
Big Fizzo yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Ndakumisinze .Leave Alone .Munyana.Konzi Bajou ni zindi nyinshi yagiye akorana n’abahanzi ba hano mu Karere harimo nabo mu Rwanda nka Charly na Nina ,Tom Close ,Bruce Melodie na bandi benshi