SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuyobozi bwa Trace Group bwashimiye u Rwanda uko rwabafashije gutegura Trace Awards &Festival
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ubuyobozi bwa Trace Group bwashimiye u Rwanda uko rwabafashije gutegura Trace Awards &Festival
Imyidagaduro

Ubuyobozi bwa Trace Group bwashimiye u Rwanda uko rwabafashije gutegura Trace Awards &Festival

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/18 at 12:41 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya  17  Ukwakira 2023  muri  BK Arena habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ubuyobozi bwa  Trace Group   baganiraga aho imyiteguro   yo gutanga ibihembo bya  Trace Awards &Festival  Igeze .

Olivier Laouchez, Umuyobozi Mukuru  akaba ari nawe washinze Trace, uyu munsi yashimye uburyo mu Rwanda bazi guhanga udushya  ndetse n’uko rwatehe imbere  ubukungu  mu ruganda rw’imyidagaduro  n’uruhare rukomeye  rwo gutanga urubuga  rwiza  rwo gutegura  itangwa  ry’ibihembo bya  Trace Awards &Festival bwa mbere  muri Afurika

Laouchez yashimiye kandi abafatanyabikorwa benshi bo mu Rwanda babafashije kuzana gukomeza guteza imbere  umuziki n’umuco  muri I Kigali kandi ko ari intambwe ishimishije cyane .

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu  cy’Iterambere  (RDB) ,Umuyobozi  Mukuru mu Ishami ry’Ubukerarugendo  no kubungabunga  za Pariki  Kageruka Ariella  yatangaje ko  Ubufatanye bwa  Visit Rwanda  na Trace  Group  Itegura  Trace Awards   bifite akamaro kanini cyane  mu  kugaragaza u Rwanda  mu ruhando mpuzamahanga .

Kageruka yavuze kandi  urebye aho umuziki  w’abahanzi nyafurika ugeze  bamaze kuba mpuzamahanga bitya bikaba ngombwa ko ibyo bakora  bitakabaye ibya abatuye afurika gusa bigomba no kurenga inyanja bikagera mu yandi mahanga .

Yakomeje  avuga ko no kuba abahanzi Nyarwanda bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga  Atari ibintu  bitangaje cyane kuko  tuzi ko bafite ubushobozi bwo gukora nk’ibyandi bahanzi .

Mu gusoza yashimangiye ko kuba u Rwanda rugiye kwakira  ibihembo bya  Trace Awards  n’ibindi byinshi bizajyana nicyo gikorwa  bo nk’Ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’iterambere  bakora uburyo bwose bushoboka abashyitsi bazaza mu Rwanda bakagira amadevize basiga ku buryo agirira akamaro abanyarwanda muri rusange

Biteganyijwe ko  abakunzi  ba Muzika  barenga ibihumbi 7000 bazagira  amahirwe yo kwirebera  ibyo birori  imbonankubone  mu gihe abandi benshi  bazagira  amahirwe  yo kubikurikirana  binyuze  kuri televiziyo ndetse n’imbuga  nkoranyambaga za Trace .

Abahanzi n’abanyabugeni bagera kuri 50 baturutse hirya no hino muri Afurika bazaba bari i Kigali ngo bahemberwe kuba abadahigwa mu nganzo zabo.

Iyo uhuje aho ibi birori bizacishwa hose ngo abari ku isi babirebe, usanga bizaba biri kurebwa n’abantu miliyoni 500 bo mu bihugu 190.

Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri ibi birori ni Bruce Melodie, Bwiza na Chris Eazy.

Hari n’abandi bazahabwa umwanya wo kuririmba n’ubwo bwose uzaba ari muto.

Abo ni Ish Kevin, Kenny K-Shot, Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura, n’aba DJS nka  DJ Fans-T, DJ Higa, DJ Rusam na DJ Irah.

Ibihembo bya  Trace Awards 2023 biteganyijwe kubera  I Kigali mu nyubako ya  BK Arena  tariki ya  21 Ukwakira  2023  byatewe inkunga na Visit Rwanda  n’urugana rwa  Martell binyunze mu kinyobwa cyabo cya Pernod Ricard  gitangaza benshi  bazi  uburyohe bwa Cognac..

Olivier Laouchez, Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe washinze Trace Group
Haba Adijah Kamwesiga Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Rwandair
Umuyobozi Mukuru mu Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB Kageruka Ariella
Kyle Schofield Umuyobozi Mukuru wa Q&A Venue Solutions

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul October 18, 2023 October 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

May 6, 2025
Iyobokamana

Israel Mbonyi yongeye gukorera igitaramo cy’amateka mu gihugu cya Uganda

August 26, 2024
Imyidagaduro

Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )

June 18, 2024
Imyidagaduro

Kanye West ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo gusagarira umunyamakuru

January 30, 2024
Ubukungu

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

November 27, 2024
Imikino

Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ku cyicaro cya FIFA i Paris

July 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?