Miss Uwase Raissa Vanessa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda, kuva ubwo akaba umwe mu bagarukwaho ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byandika imyidagaduro kubera inkuru z’urukundo rwe, yahishuye ko yamaze guhurwa ibyo gukundana.
Ni amagambo uyu mukobwa yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari ahaye umwanya abamukurikira ngo bamubaze ibibazo bashaka.
Mu bibazo yabajijwe harimo abakomoje ku bijyanye n’urukundo rwe, bamubaza niba hari umusore waba yarigaruriye umutima we.
Mu kubasubiza uyu mukobwa yagize ati “Nta mukunzi mfite nta n’uwo nshaka. Nishimiye uku meze.”
Hari uwamubajije niba yizeye neza ko atazongera gukunda ukundi, amusubiza agira ati “Kereka Imana ninzanira umugabo ku ngufu.”
Uretse ibijyanye n’urukundo rwe, ikindi uyu mukobwa yahishuye ni uko atakinywa inzoga, aha akaba yasubizaga uwari umubajije igihe bazasangirira divayi.
Muri Werurwe 2023 nibwo Miss Vanessa yeruye ko yatandukanye n’umusore bari bamaze igihe bakundana, ahamya ko kuva ubwo nta mukunzi afite.
Iby’uko yatandukanye n’uyu musore, Miss Vanessa nabyo yabigarutseho mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Gicurasi 2021 ubwo Miss Uwase Vanessa yaganiraga na IGIHE, yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yari yarasimbuje Putin Kabalu bari baratandukanye icyakora icyo gihe yirinda gutangaza imyirondoro ye.
