SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023
Ubuzima

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/04 at 11:06 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
6 Min Read
SHARE

Nyuma y’imyaka myinshi mu Rwanda atangwa Ibihembo byinshi abashimira abantu n’ibigo bitandukanye kuri ubu ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ibihembo byiswe “Rwanda Disability Inclusion Awards (RIDA 2023)” mu rwego rwo gushimira abantu n’ibigo bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda.

Igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro ibijyanye n’icyo gikorwa yatangarije mu kiganiro n’abana makuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira muri Marriot Hotel aho Ubuyobozi bwa 1000 Hills Events nábafatanyabikorwa bayo basobanuriye itangazamakuru ukoo icyo gikorwa bateguye kizagenda.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023, abantu baratangira kugaragaza abo bashaka ko bazahatana muri ibi bihembo bizatangwa tariki ya 1 Ukuboza 2023.

Byateguwe ku bufatanye n’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga, kurwanya SIDA no guteza imbere (VPHLS), Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ikigo GIZ n’abandi banyuranye bagamije ubukangurambaga mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga.


Umuyobozi wa Thousand Hills, Nathan Offodo Ntaganzwa yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ko ibi bihembo byateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga no gushimira ibigo n’abantu bita cyane ku mibereho y’abafite ubumuga baba akazi.
Ati “Intego ya mbere yo gutanga ibi bihembo ni ubukangurambaga mu kwita ku bafite ubumuga ku buryo buri wese abigira umuco, no gushimira ab’indashyigikirwa bagaragaje kwita kuri bo. Intego y’indi ni ugukuraho inzitizi bahura nazo mu kazi, tukagaragaza ko bakwiye amahirwe angana n’abandi.”

Yavuze ko muri rusange hazashimirwa inzego za Leta ndetse n’abikorera. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kwereka n’abandi ko batangira urugendo rwo kwita ku bafite ubumuga kuko bafite ubumenyi n’imbaraga bibahesha kwisanga ku isoko ry’umurimo.


Umuhuzabikorwa by’ubushakashatsi n’Ubuvugizi muri NUDOR, Twagiramana Euegene, we yagaragaje ibi bihembo bizaba umwanya mwiza mu bukangurambaga bwo kumvikanisha ko ari inshingano za buri wese mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga.

Yavuze ati “Ni byiza rero ko habaho uyu mwanya wo gukora ubukangurambaga kugirango abantu bamenye ko ubwo bushobozi abafite ubumuga babufite, icyo bakeneye ari uguhabwa ibyibanze kugirango ubwo bushobozi bwabo babugaragaze.”

Twagiramana yakomeje agira ati “Turi muri iki gikorwa mu rwego rw’ubukangurambaga kurusha uko wavuga ngo wenda ni ikijyanye no gushimira n’ibindi bihembo byishimye. Ariko icya mbere ni uguhabwa iryo shimwe umutima-nama wawe ukumva ko hari icyo umaze gukorera koko! Nicyo cy’ingenzi dushaka gushimangira.”

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzahuriza hamwe inzego z’abikorera, inzego za Leta, abafatanyabikorwa banyuranye, itangazamakuru, abahanga mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Buri wese ashobora kugaragaza ikigo cyangwa se umuntu ashaka ko azahabwa igikombe muri ibi bihembo ashingiye uko amuzi mu kwita ku bafite ubumuga. Akanama Nkemurampaka mu gutanga ibi bihembo kazaba gafite 70% y’amajwi, ariko kandi hari 30% azatangwa n’abatoye.
Ibi bihembo biri mu byiciro 2. Icyiciro cya mbere ni ibihembo bizahatanirwa (Competitive) ndetse n’icyiciro cy’abazashimwa byihariye (Special Recognition).

Icyiciro cy’ibihembo bizahatanirwa (Competitive Categories) harimo icyiciro cya ‘Inclusive Private Education Champion Award of the year’, ‘Corporate Change Maker of the year’, ‘SME Change Maker of the year’, ‘Acessible Housing Award’, icyiciro cy’umugabo w’umugabo (Male Entrepreneur with Disability of the year), icyiciro cy’umugore w’umwaka ‘Female Entrepreneur with Disability of the year.

Hari kandi icyiciro cy’umugabo wahanze udushya mu korohereza abafite ubumuga (Female Entrepreneur with disability of the year), icyiciro cy’umugore wahanze udushya mu korohereza abafite ubumuga (Female Innovator of the year), umunyeshuri wahanze ibishya mu korohereza abafite ubumuga (Student Innovator of the year), Ikigo cy’umwaka cyakoreye ubuvugizi abafite ubumuga (Disabiliy Advocate of the year).
Ibi bihembo kandi bihantanyemo icyiciro cy’umunyamakuru w’umwaka (Media Personality of the year Championing disability awareness) ndetse n’icyiciro cy’igitangazamakuru cy’umwaka cyateje imbere abafite ubumuga (Media Houses of the year Championing disability awareness).

Harimo n’icyiciro cy’Akarere kakoresheje neza ingengo y’imari igenewe abafite ubumuga (District of the year), icyiciro cy’ivuriro ryorohereje abafite ubumuga (Disability inclusive Private Healthcare Provider of the year), ikigo cy’imari cyorohereje abafite ubumuga (Disability inclusive Financial Institution of the year), hari kandi ‘Community Disability Champion of the year’.

Ibyiciro 5 bizahabwa ibikombe ndetse n’amafaranga ni icyiciro cy’umugabo ufite ubumuga wigaragaje muri Sports (Sportsman of the year); icyiciro cy’umugore ufite ubumuga wigaragaje muri Sports (Sportswoman of the year), umuhanzi w’umugabo wakoresheje ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw’abafite (Male Artist of the year), umuhanzi w’umugore wakoresheje ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw’abafite (Female Artist of the year). Hazahembwa kompanyi ya transport yorohereje abafite ubumuga (Disability Inclusive Transport Compant of the year Award).

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2023, abantu batandukanye baraba bari mu gikorwa cyo kugaragaza abo bashaka ko bahatana.

Kuva ku wa 12 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 17 Ukwakira 2023, hazaba igikorwa cyo kumenyekanisha ibi bihembo mu itangazamakuru. Ni mu gihe amatora yo kuri internet azatangira ku wa 17 Ukwakira ageze ku wa 30 Ukwakira 2023.

Ku wa 2-3 Ugushyingo 2023 Akanama Nkemurampaka kazafata umwanzuro ku bagomba guhatana, umuhango uzabera muri Park Inn by Radisson Blue. Naho umuhango nyamukuru wo gutanga ibi bihembo ukazaba ku tariki ya 1 Ukuboza 2023.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa UPHLS Bwana Karangwa François Xavier

 

KANDA HANO UBONE  URUTONDE RW’ABAHATANIRA  RDIA2023

RDIA 2023 Nomination

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul October 4, 2023 October 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

ImikinoImyidagaduro

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

May 15, 2025
Andi makuru

idini ya Islam mu Rwanda yashimiwe uruhare igira mu kwubaka ubumwe mu banyarwanda

May 8, 2023
Andi makuru

Umushumba wa Kiliziya gatolika Papa Francis yanenze umushinga wa Trump wo kwirukana abimukira

January 20, 2025
Andi makuru

Donald Trump yategetse ko abo mu muryango wa Joe Biden bakwa abarinzi

March 18, 2025
Imyidagaduro

Mr Kagame yasinye mu nzu nshya igomba kumufasha ya BMR yo muri Amerika

February 6, 2025
Andi makuru

Joe Biden yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Angola (Amafoto)

December 3, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?