Umukinnyi wa filime, Sir Michael Gambon wamamaye ku mazina ya Professor Dumbledore mu bice bitandatu bya filime Harry Potter, yitabye Imana.
Sir Michael Gamon wari ufite imyaka 82 yaguye mu bitaro aho yari kumwe n’umuryango we.
Urupfu rwe rwemejwe n’umugore we Lady Gambon n’umuhungu we Fergus Gambon bavuga ko yari amaze igihe arwaye umusonga.
Uyu musaza wari umaze imyaka 60 muri sinema, uretse Harry Potter yatumye yamamara yanakinnye muri filime zirimo Fantastic Mr Fox, The Singing Detective n’izindi.
Michael Gambon usize abana babiri yegukanye ibihembo bine bya British Academy Television Award, BAFTAs na Emmy Awards.