SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Lilian Mbabazi arashinjwa kunanirwa kwishyura ubukode
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Lilian Mbabazi arashinjwa kunanirwa kwishyura ubukode
Imyidagaduro

Lilian Mbabazi arashinjwa kunanirwa kwishyura ubukode

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/28 at 12:56 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Lilian Mbabazi wamamariye mu Itsinda ry’Abaririmbyi rya Blu*3 yajyanywe kuri Polisi na nyiri nzu abamo nyuma yo kumara amezi 18 atishyura ubukode bwayo.

Ni inzu uyu muhanzikazi yatangiye kubamo kuva tariki 21 Gashyantare 2018 yemeranya na nyirayo [Sitran Deshpande] kujya yishyura miliyoni 1.5 z’amashilingi ya Uganda (hafi ibihumbi 500 Frw) ku kwezi.

Mu minsi ya mbere aba bombi bari babanye neza kuko uyu muhanzikazi yishyuraga neza kandi ku gihe, gusa ibintu byaje guhinduka kuva muri Mata 2022 atangira kujya yihisha nyir’inzu amukina umukino w’injangwe n’imbeba.

Mbabazi ntahakana ibyo kutishyura inzu gusa avuga ko hari amafaranga yari yiteze kubona yamufasha gukemura ibi bibazo agakuraho ay’ubukode ariko akaba yaratinze kubonekera igihe.

Mu mashusho yanyujijwe ku Rubuga Spark TV, Lilian Mbabazi, yabwiye umunyamategeko wa nyiri nzu ko ateganya gukuramo ibintu bye akabishyura, ubundi akayibasigira.

Ati “Nari namubwiye ko amafaranga naboneka nzamwishyura ntabwo nakubeshya, ku wa Kane ndaza, yego mfite imfunguzo nkuremo ibintu byanjye, ntabwo nzabacika ngo ngende ntishyuye, ntabwo ari uko nteye.”

Umunyamategeko wa nyiri iyo nzu yasabye uyu muhanzikazi kugera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Konge ku wa 28 Nzeri 2023 ndetse agatanga imfunguzo z’inzu ubundi ubuyobozi bukamufatira ingamba byaba ngombwa akayirukanwamo.

Lilian Mbabazi w’imyaka 39 arishyuzwa asaga miliyoni 27 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 9 Frw) y’ubukode bw’inzu yananiwe kwishyura mu mezi 18 amaze

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul September 28, 2023 September 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Amatora ya Perezida wa Ferwafa ateganyijwe muri Kamena

April 26, 2023
Imikino

FERWAFA yahagaritse Héritier Luvumbu wa Rayon Sports amezi atandatu

February 13, 2024
Andi makuru

RURA yakoze impinduka y’ingendo zijya mu ntara mu minsi isoza umwaka

December 17, 2024
Imikino

Live :Tour du Rwanda Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep, yongeye kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2023, ( Amafoto )

February 20, 2023
Iyobokamana

Israel Mbonyi yongerewe mu bazaririmba mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration Concert.

March 24, 2024

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema ku meza

June 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?