Umwe mu bagaba b’ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine, Viktor Sokolov yagaragaye mu nama ari muzima nyuma y’igihe Ukraine itangaje ko yamwishe.
Mu cyumweru gishize Ukraine yatangaje ko yishe Viktor Sokolov wari uyoboye ingabo z’u Burusiya mu gace kari hafi y’inyanja y’umukara.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatunguranye igaragaza bamwe mu bitabiriye inama harimo na Viktor Sokolov.
Ukraine yari yatangaje ko Sokolov yishwe hamwe n’abandi basirikare 34 mu gitero bagabweho n’ingabo z’’icyo gihugu, mu gace ka Sevastopol kari mu Ntara ya Crimea.
Mu mashusho Ingabo z’u Burusiya zashyize hanze, Solokolov yagaragaye kuri ‘écrans’ nini zerekanaga abasirikare bakurikiye inama bifashishije ikoranabuhanga.