Isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Thierry [Titi Brown] ryasubitswe nyuma yo gusanga hari ibindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwatanze kandi akaba agomba kubyireguraho.
Ishimwe Thierry [Titi Brown] wagombaga gusomerwa kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nzeri 2023 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza yasanze atasoma uru rubanza ngo rupfundikirwe mu gihe uregwa atariregura ku bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko uru rubanza rumaze gupfundurwa.
Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzakomeza ku wa 13 Ukwakira 2023 Ishimwe Thierry [Titi Brown] akiregura kuri ibi bimenyetso bishya byagaragajwe.
Ishimwe Thierry yaherukaga kuburana ku wa 20 Nyakanga 2023 yiregura ku byaha ashinjwa byo gusambanya umwana utarageze imyaka y’ubukure akamutera inda.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ishimwe Thierry [Titi Brown] gufungwa imyaka 25 mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha.
Mu iburanisha Titi Brown yari yireguye avuga ko atasambanyije uyu mwana ndetse atari nawe wamuteye inda agaragaza ko n’ibizamini byasabwe n’ubushinjacyaha byo gupima uturemangingo ndangasano (ADN) byafashwe na muganga bigaragaza ko ntaho ahuriye n’iyo nda uwahohotewe yari atwite.
Uwunganira Titi Brown mu mategeko, avuga ko kuri raporo ya muganga, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko hapimwa ADN igaragaza ko inda yukuwemo ibipimo byayo bidahura n’iby’uyu mubyinnyi.
Avuga ko ubuhamya bwatanzwe n’umubyeyi w’uwahohotewe butizewe kuko ibyo yatanze yabibwiwe atari ibyo yiboneye, bityo bidakwiye guhabwa agaciro.
Titi Brown amaze umwaka n’amezi umunani ajuririye icyemezo cyo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 3 Ukuboza 2021 mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso.
Titi Brown yatawe muri yombi ku wa 10 Ugushyingo 2021, ku wa 3 Ukuboza 2021 akatirwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu gihe Ubushinjacyaha bwari bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.