Uburiza Sandrine umugore wa Serge Iyamuremye yahishuye ko bitegura kwibaruka imfura yabo akaba umwana w’umukobwa nyuma y’umwaka urenga uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umugore wa Serge Iyamuremye yagaragaje ko atwite inda y’imvutsi ndetse yitegura kwibaruka imfura yabo.
Uyu mugore yavuze ko ko agiye kwibaruka umwana w’umukobwa.
Muri Nyakanga 2022 nibwo Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we, icyakora birangiye agenda agiye.
Ni urugendo uyu muhanzi yakoze nyuma y’umwaka havuzwe amakuru y’uko yaba yarakoye akanasaba umukunzi we mu birori byabaye mu mpeshyi ya 2021.
Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye n’umugore we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe.
Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo nka Yesu agarutse yakoranye na James & Daniella, Biramvura, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi.