kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 Urukiko Rukuru ruzasubukura urubanza rwa Prince Kid rwari rwarasubitswe muri Nyakanga 2023.
Prince Kid aregwamo ibyaha birimo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ubundi uru rubanza rwari gusomwa muri Kamena 2023, Bitewe nuko n’amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere Urukiko rwanzura ko iburanisha ryongera gutangira.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga muri Nyakanga 2023, yaba Prince Kid n’abamwunganira batanze inzitizi ku nyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya bagombaga kwisobanuraho. Ibyo bijyana na raporo y’abahanga igaragaza ko amajwi yafashwe ari ay’umwimerere, bavuga ko batiteguye kubyireguraho.
Ni ingingo urukiko rwahaye agaciro, rwemeza ko urubanza rusubikwa, rukazaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.