SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sintex yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Canada
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Sintex yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Canada
Imyidagaduro

Sintex yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Canada

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 24, 2023
Share
SHARE

Sintex uri mu bahanzi b’abahanga unafite ijwi riryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall, yasezeranye mu Murenge n’inkumi biyemeje kurushinga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2023, aho uyu muhanzi yasezeraniye mu Murenge wa Kimironko n’uyu mukobwa uzwi nka Shadia.

Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda. Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bafite impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

Sintex yavutse mu 1989, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Aza mu Mujyi wa Kigali akiri umwana.

Yize amashuri abanza kuri La Colombière, nyuma ababyeyi baza kumujyana kwiga muri Uganda mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda asoje. Yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi, afata n’amasomo yo gushushanya ndetse n’aya Bibiliya.

Kuva yasoza amashuri yisumbuye ntabwo yahisemo gukomeza amasomo ye ahubwo yahise ahanga amaso umuziki.

Yabanje gukora muri Ndori Supermarket mu gihe cy’umwaka ari we ushinzwe kuyikurikirana, yabitse amafaranga ashaka guhita ajya mu muziki aza kugira uburwayi bwatumye ayivuzamo yose arashira, nyuma akize aza gukomeza umuziki.

Uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo mu 2012 ariko mu 2017 aba aribwo atangira kumenyekana ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Why’ akimara gusinya amasezerano na Arthur Nation ahuriyemo na murumuna we Nkusi Arthur.

 

 

Mu marira menshi Bushali yaherekeje umubyeyi we bwa nyuma
Nkurikiyinka Bosco wabaye umujyanama wa Jay Polly na Amag The Black arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza umutima muri Kenya
Anita Pendo yegukanye igihembo muri ‘Ladies in Media Awards 2023muri Ghana
Ariel Wayz yifurije Juno Kizingenza isabukuru nziza mi magambo aryoheye amatwi
Bwiza agiye kumurika alubumu ye ya mbere
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

The Pokie Net 14

May 28, 2024

Quickwin Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

How To Beat The Pokies

May 28, 2024

Royale Lublin Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

The Best Online Casino In Ireland

May 28, 2024

Pinoy Casino App

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?