SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/23 at 6:49 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma aho Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Muri izi mpinduka kandi Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari. Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Claudine Uwera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Mu bandi bayobozi bahawe inshingano harimo Nadine Gatsinzi Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi wari umaze igihe muri uyu mwanya.

Umwanya Nadine Gatsinzi yari asanzwemo wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana wahawe Assumpta Ingabire wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Nsanzabera Jean Paul August 23, 2023 August 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ikigo Thousand Hills Event cyahembye Ibigo n’abantu bagaragaje kudaheza abamugaye (Amafoto)

December 2, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)

May 3, 2025
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo iri mu njyana nshya ya Afro Gako

January 29, 2024
Andi makuru

Aba Tanzania ntibavuga rumw ku kibumbano cya Tanzania cyashyizwe ku kicaro cya AU

February 19, 2024
Andi makuru

Kampayana Augustin wayoboye akarere ka Nyarugenge n’ibindi bigo yitabye Imana

February 5, 2024
Imikino

Atlético de Madrid ibaye ikipe ya 4 igiye gukorana na Visit Rwanda

April 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?