Abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Burna Boy, Davido, Wizkid na Rema bari mu bategerejwe guhurira i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2023 aho bazaba bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, byahuriranye n’ibyo kwizihiza imyaka 20 Trace imaze.
Ibi bihembo bitegerejwe gutangirwa mu gitaramo kizatambuka kuri Trace TV ariko kibera muri BK Arena.Ababihatanira bashyizwe mu byiciro 25.
Ni ibihembo bihataniwe n’abahanzi b’amazina akomeye hafi ya bose muri Afurika barimo Tiwa Savage, Burna Boy, Rema, Davido, Wizkid, Yemi Alade, Diamond n’abandi.
Mu kiganiro n’umwe mu bayobozi bw’abari gutegura Trace Awards, bavuze ko kugeza ubu ibiganiro biganisha ku kuba aba bahanzi bose bazitabira byarabaye nubwo hasigaye ko basinyana amasezerano.
Ati “Bose biteganyijwe ko bazitabira iki gitaramo, icyakora hari amasezerano dusigaje gusinyana na bo gusa icyizere kirahari rwose ko bazaza.”
Mu byiciro 25 bihatanirwa, 22 nibyo byatangiye gutorwamo cyane ko amatora yatangiye ku mugoroba wo ku wa 22 Kanama 2023 mu gihe bitatu bisigaye byo bizagenwa n’ubuyobozi bwa Trace.
Biteganyijwe ko abazegukana Trace Awards bazamenyekana ku wa 21 Ukwakira 2023, mu gihe amajwi y’abafana ari kimwe mu bizarebwaho bikomeye cyane ko azahuzwa n’ayavuye mu itsinda ry’abateguye ibi bihembo.
Mu cyiciro cyahariwe u Rwanda nk’igihugu cyakiriye ibi bihembo, abahanzi barimo Chris Eazy, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bruce Melodie nibo bari guhatanira iki gihembo.