Umunyarwanda Fred Kamaliza yari asanzwe ari umucuruzi uzwi muri Uganda. Amakuru avuga ko aherutse gupfira muri gereza rw’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, ariko iby’urwo rupfu ntibirasobanuka neza.
Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence, CMI, rukaba ruyoborwa na Major General James Birungi.
Fred Kamaliza yari umwe mu bacuruzi bazwi cyane i Kampala.
Mu mafaranga ye, yari yaraguzemo imodoka ihenze ya Range Rover, ifite ikirango cyanditswe mu mazina ye mu mpine ari yo Fred K.
Inkuru y’urupfu rwa Kamaliza Fred yatangiye kumenyekana mu mpera z’Icyumweru cyatambutse, ariko itangazamakuru kuri uyu wa Mbere mu masaha ashyira ay’igicamunsi nibwo ryatangiye kubigenzurira hafi.
Bivugwa ko yasimbutse inzu ndende iri ku cyicaro cya CMI kiri ahitwa Mbuya ariyahura.
Icyakora nta ruhande rwigenga ruragira icyo rubitangazaho ngo bigire umurongo bihabwa.
CMI nayo ntacyo irabivugaho.
Iby’uko yasimbutse iriya nyubako, hari bamwe batabiha ishingiro kubera ngo nta kintu kigaragaza aho yari ahagaze mbere yo gusimbuka ndetse n’aho yituye hasi bikamuviramo urupfu ntiharagaragazwa.
Bamwe bemeza ko uriya muherwe yafashwe n’abakozi ba CMI bafatanyije n’abo mu itsinda rishinzwe gukumira no kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba ryitwa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).
