Umuririmbyi akaba n’umuramyi wahuje injyana gakondo no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ishimwe Josh wakuranye inzozi zo kuzaba umuramyi ukomeye yijeje abanyarwanda igitaramo cyínogeye amaso n’ ubwo ari ubwa mbere ateguye igitaramo kinini .
Uyu musore ukiri muto mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru ku mugoroa wo kuri uyu kane tariki ya 17 Kanama 2023 muri Park In mu Kiyovu yahishuye byinshi ku rugendo rwe muri muzika .
Josh watangiye umuziki mu mwaka wa 2020 igihe isi yose yari mu bihe bibi bya Covid-19 yavuze ukuntu ubwo yatarangiraga kuririmba benshi mu nshuti ze babanje kumubwira ko ibintu byo guhuza indirimbo zo kuramya no guhimbaza na gakondo ari ibintu abantu batamenyereye .
Ati “Njya gutangira uyu muziki nabonye mu Rwanda ibintu bijyanye n’umuziki wo gusingiza Imana mbona hari icyuho kinini ku bijyanye na gakondo, nabiganirije n’abantu bamwe bamfasha kubishyiramo imbaraga.”
“Dufite umuco mwiza cyane, nta kintu cyaba kiruta kubona abantu baza tugataramana batega amaboko kuriya bahimbaza Imana.”
Ishimwe agitangira kuririmba muri ubu buryo hari abamuciye intege bamubwira ko ntaho bizamugeza kuko umuziki gakondo ari uw’abantu bakuze cyane ndetse udakunzwe.
Ati “Imbogamizi nahuye na yo ni iyo gukora ibintu bitari bisanzwe cyane mu muziki wo kuramya Imana, urumva nagiye mu kibuga gisa n’aho kidakorwamo cyane.”
“Gusa Nyagasani ni we udushoboza kugeza aho umuntu akora indirimbo igacurangwa inshuro zirenga miliyoni imwe kandi njya gukora hari abari barambwiye ko gukora gakondo hari iterambere ntageraho ariko Imana ishimwe kuko abantu babonye ko bishoboka.”
Josh Ishimwe avuga ko yatunguwe no kubona abana bato bakunda ibihangano bye ibintu atigeze atekerezaho mbere.
Ati “Iyo utangira ibintu ubikora mu buryo butandukanye hari abavuga ngo abantu bakuru ni bo babyiyumvamo cyane ariko natangajwe n’uko n’abana bato babyibonamo, ibi byatumye ntera indi ntambwe ikomeye ndetse ndushaho gusobanukirwa n’ibi bintu.”
Josh Ishimwe avuga ko hari abibaza impamvu aririmba indirimbo zo mu yandi madini kandi ari umwana wo muri ADPER.
Aha ni ho yahereye asaba abakirisitu gukorera Imana kuruta gukorera idini runaka avuga ko indirimbo zisingiza Imana zidashingira ku idini runaka ahubwo uwo ari we wese zamufasha gukomera mu nzira y’agakiza.
Uyu muririmbyi ukundirwa uburyo abasha gusubiramo indirimbo zaririmbwe mu nsengero zitandukanye avuga ko ateganya gukora ize ku giti cye nyuma y’iki gitaramo.
Josh Ishimwe yakomeje avuga ko ba nyiri ibihangano asubiramo bamworohereza iyo abagannye abasaba ko yakoresha igihangano cyabo ndetse hari aho asanga bamwe bishimira ibyo akora.
Uyu muririmbyi afite igitaramo yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” giteganyijwe ku wa 20 Kanama 2023, kuri Camp Kigali. Kucyinjiramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu ikurikira, ibihumbi 15 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu batanu, ushobora kuyagura unyuze ku rubuga rwa www.eventixr.com.
Ishimwe Josh azaba aherekejwe na Korali Christus Reignat na Alarm Ministries mu gususurutsa abakunze ibihangano bye mu myaka itatu ishize.