Diamond Platnumz utegerejwe na benshi mu gitaramo gitangiza iserukiramuco rya Giants Of Africa yagarutse i Kigali nyuma y’amasaha 21 ahavuye, agasubira Tanzania mu rugendo rwatunguye bamwe mu bakunzi be bari mu Rwanda.
Uyu muhanzi akubutse i Mwanza muri Tanzania aho yaraye akoreye igitaramo gitangiza iserukiramuco rya Wasafi Festival.
Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyabaga, yagaragaje ubwuzu afitiye iki gitaramo cya mbere agiye gukorera muri BK Arena nyuma yo kuyisura mu 2019 agatangazwa n’ubwiza bw’iyi nyubako.
“Mwakoze Rwanda , reka dukore filime uyu munsi”.
Diamond Platnumz yageze i Kigali ku wa 11 Kanama 2023 bukeye bwaho ahura n’abana basaga 2000 mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye muri BK Arena ahava asubira Tanzania.
Diamond Platnumz ategerejwe mu gitaramo kuri iki cyumweru azahuriramo na Massamba Intore ndetse n’umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver kikaba kimwe mu bitangiza iserukiramuco rya Giants Of Africa rigiye kumara icyumweru ribera mu Rwanda.
Nyuma yo gutaramira i Kigali, Diamond azahita yerekeza mu bitaramo bya Afro Nation muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite igitaramo mu mujyi wa Detroit ku wa 19 Kanama 2023 ndetse asubire Tanzania ataramire Mtwara ku wa 2 Nzeri 2023.