SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka31 : Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka31 : Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Andi makuru

#Kwibuka31 : Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 8, 2025
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Centrafrique, zifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cya tariki 7 Mata 2025, cyitabirwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Cyitabiriwe kandi n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu byombi n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego zo muri ibyo bihugu na bamwe mu bahagarariye amashami ya Loni bahakorera.

Ni igikorwa cyaranzwe no gukora urugendo rwo kwibuka, gufata umunota wo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere no gutanga ubutumwa butandukanye.

Muri Sudani y’Epfo, iki gikorwa cyabereye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu gace ka Durupi mu Mujyi wa Juba.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, Ngabonziza William, yavuze ko kuva mu 1994 u Rwanda rwateye intambwe ikomeye cyane rukikura mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rubasha kubaka ubudaheranwa n’icyizere kandi ko ibyo bishimangira imbaraga z’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo.

Yavuze kandi ko ubu u Rwanda rwunze ubumwe, rwiyubatse kandi rufite iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bigaragara, bishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo cyiza kandi bukorera hamwe.

Ngabonziza ariko yanenze umuryango mpuzamahanga wabaye ntibindeba ugatererana u Rwanda mu gihe rwari rukeneye ubufasha bwawo mu 1994, asaba abatuye Isi muri rusange kwirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Muri Repubulika ya Centrafrique, igikorwa cyo kwibuka ku shuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bice bya Bria na Bossembele.

Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ziri butumwa bwa Loni mu Karere k’u Burasirazuba muri Centafrique, Col Baziruwiha Jean de la Croix, yavuze ko u Rwanda rwigiye amasomo akomeye yo kwiyunga n’ubudaheranwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yibutsa abari bateraniye aho ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka, ko ahubwo ari umugambi mubisha wateguwe ugashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni mu gace ka Bossembele, Lt Col Ndanyuzwe Muzindutsi, yasabye abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro gushikama mu kugarura amahoro mu bice boherejwemo kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Abanyarwanda isomo.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zayiguyemo mu 1994 ariko kandi no kugaragaza umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro ahandi ku Isi mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazongera kuba.

 

Kecapu n’umukunzi we bagiye kwibaruka
Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana
Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa
Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Senegal ni muntu ?
Perezida Kagame yishimiye isabukuru y’abuzukuru be Anaya Abe na Amalia Agwize (Ifoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino Plus Com Ph

May 28, 2024

Usd 1 Casino Deposit Bonus

May 28, 2024

New Slot Sites 2023 No Deposit Ie

May 28, 2024

Free Online Slot Games Ireland

May 28, 2024

What Is The Best Online Slots Welcome Bonus In Ireland

May 28, 2024

Christchurch Pokies Jackpot

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?