Umuririmbyi w’umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye nka Ne-Yo, yanditse ubutumwa yisegura ku barakajwe n’imvugo aheruka gukoresha, yagaragaye nko kwibasira abaryamana n’abo bahuje imiterere n’abandi bafite babarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQI+).
Iyi mvugo ya NE-YO yatumye benshi batamwishimira ni iyo yakoresheje ubwo yagiranaga ikiganiro na VladTV.
Muri iki kiganiro hari aho yavuze ati “Njye ubwanjye naje mu gisekuru aho umugabo yari umugabo ndetse n’umugore akiyumva nk’umugore. Hari ibitsina bibiri, ni uko nabayeho.’’
Yageze aho yibasira ababyeyi bemerera abana babo kuba babarizwa mu bafite igitsina [gender] gitandukanye n’uko bateye mu mubiri ndetse n’imyitwarire, bashobora no kugera aho bagafata umwanzuro wo kwihinduza igitsina bazwi nk’aba- Transgender.
Ati “Numva ababyeyi basa nk’abibagiwe inshingano y’umubyeyi icyo ari cyo. Niba umuhungu wawe muto aje akakubwira ngo ‘Papa nshaka kuba umukobwa’ nawe ukamureka? Nibihinduka igitekerezo cyiza kuri uyu muhungu w’imyaka itanu, uw’imyaka itandatu bikaba uko, ukareka n’uwa 12; bakaba bafata iki cyemezo cyo guhindura ubuzima bo ubwabo?”
Nyuma y’aho ubu butumwa butakiriwe neza, Ne-Yo yashyize ubutumwa kuri Twitter agaragaza kwicuza yisegura ku babarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQI+) .
Ati “Nyuma yo kubitekerezaho cyane, ndashaka gusaba imbabazi byimazeyo uwo naba narakomerekeje biturutse ku bitekerezo byanjye. Nahoraga ndi umuvugizi w’urukundo nkanaharanira kuvuganira abo mu muryango wa LGBTQI + ngo badahezwa.’’
