Nyuma yaho kompanyi ya East African Promoters itangarije ko iri gutegura igitaramo Cy’Itsinda y’ibihe byose rya Boys II Men I Kigali mu Rwanda abantu barabyishimiye cyane ndetse basaba ko amatike yatangira kugurishwa hakiri kare.
Mu masaha make ashize nibwo East African Promoters bashyize hanze ibiciro byo kwitabira Icyo gitaramo kizabera muri BK ARENA.bivugisha abantu batari bakeya ku mbuga nkoranyambaga.
amatike yashyizwe mu byiciro bitatu, iya make yashyizwe ku bihumbi 50 Frw mu gihe iyikurikira izaba igura ibihumbi 75 Frw naho iya menshi ikazaba ihagaze ibihumbi 100 Frw.
Iki ni kimwe mu bitaramo bihenze mu byateguriwe mu Rwanda cyane ko atari kenshi wabona itike iri ku giciro nk’iki, bikumvikanisha ubushongore n’ubukaka bw’itsinda rya ’Boys II men’ rizaba risusurutsa abakunzi b’umuziki.
Ku rundi ruhande ariko umuntu uzagura itike yo kwinjira muri iki gitaramo yifashishije ikarita ya ‘BK Arena Prepaid card’ azajya ahita ahabwa igabanyirizwa cya 30% ry’igiciro cya buri tike.
Byitezwe ko igitaramo cy’itsinda ’Boys II Men’ kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023.
P