Umuhanzi Marshall Bruce Mathers III uzwi nka Eminem ari mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rw’umubeyi we Debbie Nelson witabye Imana
Nkuko byatangajwe n’uhagarariye umuryango w’uyu muraperi yavuze ko Uyu mubyeyi yitabye Imana afite imyaka 69, aho yaguye mu bitaro bya Missouri aho yabaga
Nubwo uyu mubyeyi yitahiye umuhungu we Eminem yakunze kugenda agaragaza uburyo yabanaga na mama we abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “My Name Is” na “Cleanin’ Out My Closet aho yashinjaga mama kunywa ibiyobyabwenge byinshi no kutagira ikintu na kimwe yitaho
Nubwo byakomeje gutyo mu mwaka wa 1999 uyu mubyeyi yatanze ikirego cya miliyoni 10 z’amadorali arega umuhungu we kubera kumusebya ikirego yaje gutsindira ,ahagana mu mwaka wa 2000 Debbie yasanze yarakoze amakosa ashyira hanze indirimbo yise “Dear Marshall,”amusaba imbabazi no kutazongera kumuvugaho byinshi
Mu mwaka wa 2002 nibwo Eminen yashyize hanze filime yise 8Miles ivuga ku buzima bwe aho umukinnyi wa Filime Kim Basinger yaje gukina muri filime agaragara nk’umubyeyi wabaswe n’ibiyobyabwenge ashaka kugaragaza ubuzima yabanyemo na Nyina.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yahoo mu mwaka wa 2008 yanditse igitabo yise “My Son Marshall, My Son Eminem.”mu rwego rwo kwiyunga n’umuhungu we .