Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.
Ubutumwa bwahererekanyijwe ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 1 Kanama 2023, bugaragaza ko umuyobozi ushinzwe iby’itangazamakuru muri IFAD ari we watangaje ko Dr Mukeshimana yahawe izi nshingano.
Dr Agnes Kalibata na we wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ubu akaba ari Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi, AGRA yasubije kuri ubu butumwa avuga ko yishimiye kuzakorana na Dr Mukeshimana.
Yagize ati “Nishimiye kubona ko Dr Mukeshimana Geraldine wari uherutse mu nshingano za Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Visi Perezida wa IFAD. Byatunejeje. Twiteguye gukorana nawe mu nshingano nshya, jyewe ku giti cyanjye na AGRA Africa.”
Dr Geraldine Mukeshimana yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Nyakanga 2014. Ysimbujwe Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri kuva muri Werurwe uyu mwaka.
Ni ikigega cyita ku baturage bo mu bice by’icyaro binyuze mu kubongerera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, kuvugurura imirire mu miryango no kongera umusaruro.
