Umuryango wa Karamuka Jean Luc [Junior Multisystem] wubatse izina mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu muryango, watangaje ko uyu mugabo azashyingurwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023.

Gahunda yo guherekeza bwa nyuma Producer Junior
Janvier Iyamuremye 29/07/2023 23:35
 Share



Dreamers Talent Competition
Shinning Stars Africa Awards 2023
Music Summer Festival
Story Telling Night 3rd Edition
Umuryango wa Karamuka Jean Luc [Junior Multisystem] wubatse izina mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu muryango, watangaje ko uyu mugabo azashyingurwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023.
Junior witabye Imana ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uriya munsi. Hanashyizweho Code ya telefoni buri wese yakwifashisha agatanga inkunga ye (777772).
Ni mu gihe ikiriyo kiri kubera ku Kimironko ahahoze Kaminuza ya Kepler. Junior yaguye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma y’igihe ahanganye n’uburwayi.
Izina rya Junior riracyari mu mutima y’abaryohewe n’indirimbo yacuze. Mu mwaka wa 2021, yagaragaye asa n’uwataye ibiro, yumvikana avuga ko byatewe na siporo. Ariko byatangiye kugaragara ko ari ingaruka z’impanuka yakoze abaganga bakanzura kumuca ukuboko.
Junior ni we watunganyije indirimbo zirimo nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys;
Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n’izindi.
Uyu mugabo yakoreye muri studio zirimo Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.