Producer Junior Multisystem wubatse izina nyuma yo gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi, yitabye Imana.
Amakuru dukesha umwe mubo mu muryango we ni ko uyu mugabo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma y’Iminsi are bye.
Muri Mata 2019, ni bwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.
Muri uyu mwaka ubwo yasurwaga n’itangazamakuru, yavuze ko akeneye ubuvuzi bwimbitse kugira ngo abe yakira neza, anahishura ko abayeho mu buzima bushaririye
Icyo gihe Junior Multisystem yavuze ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe aho baciriye ukuboko, bigera aho birushaho kwiyongera.
Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.
Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.