Igisirikare cya Niger cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, nyuma y’umunsi wose yatawe muri yombi n’abashinzwe kumurinda.
Kuri uyu wa Gatatu, Col Maj Amadou Abdramane n’abasirikare icyenda bari bahagaze inyuma ye, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ati “Twebwe, Ingabo z’Igihugu… twafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku butegetsi mwari muzi.”
“Ibi bikurikiye izamba ry’ibijyanye n’umutekano, ubukungu bwifashe nabi ndetse n’imibereho mibi y’abaturage.”
Yasabye amahanga kutivanga mu buirimo kuba muri Niger. Yavuze ko igisirikare gisheshe inteko ishinga amategeko ndetse n’itegeko nshinga, kandi ko imipaka y’igihugu yose ubu ifunzwe.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kimwe n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu biganiro bagiranye na Perezida Bazoum bari bamwijeje inkunga yose ishoboka.
Nyuma y’iryo jambo rihirika ubutegetsi, Blinken yasabye ko perezida Bazoum afungurwa.
Niger ni igihugu gikomeje kubamo umutekano muke, ndetse kimaze kubamo coups d’etat enye kuva cyabona ubwigenge cyahawe n’u Bufaransa mu 1960. Iyi ibaye iya gatanu, coup d’etat yaherukaga ikaba ari iyo muri Gashyantare 2010, ubwo hahirikwaga ubutegetsi bwa Perezida Mamadou Tandja.
Perezida Bazoum yatowe byemewe n’amategeko mu 2021 asimbuye Mahamadou Issoufou, akaba ari umuntu wa hafi y’u Bufaransa.
Kugeza ubu Niger ihanganye n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, kimwe n’umuturanyi wayo Mali na Burkina Faso, bituruka ku mitwe ya al-Qaeda na Islamic State. Ibyo bihugu nabyo biheruka kubamo kudeta.