Umuryango ukora ubuvugizi n’ ubukangurambaga k’uburenganzira bw’ abafite ubumuga THT washimiye abafatanyabikorwa batandukanye babafashije kwesa imihigo bari barahize ndetse no gufasha bamwe mubafite ubumuga , barashimira kandi na abantu bose bamaze gusobanukirwa ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse bakabafasha kwitinyuka ndetse no kwiteza imbere .
Nubwo abafashijwe harimo bamwe mubafite ubumuga bavuga ko bahabwa akato abandi bagahohoterwa ndetse bamwe bakangwa n’ababyeyi babo .
Gisubizo Kelia ni umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ku myaka 18 afite ntiyigeze ajyanywa mu ishuri avuga koko papa we amaze kwitaba imana yabayeho nabi mama we umubyara yahise amujyana mu cyaro i Rwamagana amukuye I kigali aho babaga ajya kubana na nyirakuru ngo wamufataga nabi .
Yakomeje agira ati narakubitwaga ndetse bakanycisha Inzara kugeza ubwo yaje kujya kuvoma abagabo babiri bamufata kungufu abo bagabo bari baturanye atashye abibwira nyirakuru ntiyagira icyo abikoraho ndetse ahamagara nyina uba I kigali arabimubwira nawe aravuga ati ntakundi yabigenza niyihangane uyu mwana avugako mama we amubwira ko amwanga kuko ari mubi .
Uyu mwana akaba ari gukurikiranwa na THT ikaba izamwishyurira ishuri ndetse n’abakoze ariya mahano bagahanwa.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa THT Twizerimana David avugako hari imyumvire imaze guhinduka bafatanyije n’izindi nzego ndetse n’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu hari ikimaze guhinduka avuga ko kuri ubu mu ruhame nta bantu bagisunika abandi babita ibimuga , bakajorite , baruhuma , zezenge ni zindi mvugo zibapfobya icyo rero n’ikintu cyiza kuberako hari amategeko yagiyeho .
David avuga ko bakora ubukangurambaga mu inteko za abaturage babicisha muma kinamico ndetse n’ahandi hatandukanye .
Ubutumwa atanga nuko abantu bakwiye kumenya ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi agomba guhabwa agaciro yaba ari ku rwego rw ‘amategeko yaba ari ku rwego rw ‘’ubuyobozi ati ‘’ inama naha abanyarwanda nuko bahindura imyumvire bakabona abafite ubumuga nkuko nabo bibona Kandi bakumva kw’icyo badashoboye hari icyo bashobora kimwe nuko nanjye icyo ntashoboye uyu munsi nabo ejo batagishobora ababyeyi mu gihohotera abana banyu muhindure imyumvire umwana ufite ubumuga nawe akeneye kwiga akitabwaho kuko n’umwana nkundi
Nkunda Evariste ushinzwe ubuzima mu akarere ka Nyarugenge avugako bahuguye abakora mu bigo nderabuzima uburyo bwiza bwo kwita kubafite ubumuga by’umwihariko bakiga n’ururimi rw’amarenga kugirango bajye babona uko bakira abafite ubumuga bwo kutavuga no kutabona nabo bajye babona uko babakira neza
Umuryango wa THT (troupe des personnes handicapees twuzuzanye rwanda) watangiye mu mwaka wa 2004 ukaba ukora ubuvugizi n’ubukangurambaga k’uburenganzira bw’abafite ubumuga by’umwihariko ubinyujije mu ikinamico ndetse n’izindi mpano zitandukanye abafite ubumuga bifitemo zirimo kuririmba , kubyina ndetse n’izindi .
Abantu bose barashishikarizwa kwirinda guha akato abafite ubumuga kuko ari abantu nk’abandi.
Inkuru yanditswe na Uwera joselyne