SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ababyeyi barasabwa guhindura imyumvire bagafata abana bafite ubumuga nk’abandi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubuzima > Ababyeyi barasabwa guhindura imyumvire bagafata abana bafite ubumuga nk’abandi
Ubuzima

Ababyeyi barasabwa guhindura imyumvire bagafata abana bafite ubumuga nk’abandi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/22 at 11:10 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuryango ukora ubuvugizi n’ ubukangurambaga k’uburenganzira bw’ abafite ubumuga THT washimiye abafatanyabikorwa batandukanye babafashije kwesa imihigo bari barahize ndetse no gufasha bamwe mubafite ubumuga , barashimira  kandi na abantu bose bamaze gusobanukirwa ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse bakabafasha kwitinyuka ndetse  no kwiteza  imbere .

Nubwo abafashijwe harimo bamwe mubafite ubumuga bavuga ko bahabwa akato abandi bagahohoterwa ndetse bamwe bakangwa n’ababyeyi  babo .

Gisubizo Kelia ni umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ku myaka 18 afite ntiyigeze ajyanywa mu ishuri avuga koko papa we amaze kwitaba imana yabayeho nabi mama we umubyara yahise amujyana mu cyaro i Rwamagana  amukuye I kigali aho babaga ajya kubana na nyirakuru ngo wamufataga nabi .

Yakomeje agira ati narakubitwaga ndetse bakanycisha Inzara kugeza ubwo yaje kujya kuvoma abagabo babiri bamufata kungufu  abo  bagabo bari baturanye atashye abibwira nyirakuru ntiyagira icyo abikoraho ndetse ahamagara nyina uba I kigali arabimubwira nawe aravuga ati ntakundi yabigenza niyihangane  uyu mwana avugako mama we amubwira ko amwanga kuko ari mubi .

Uyu mwana akaba ari  gukurikiranwa na THT  ikaba izamwishyurira ishuri ndetse n’abakoze ariya mahano bagahanwa.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa THT  Twizerimana David avugako hari imyumvire imaze guhinduka bafatanyije n’izindi nzego  ndetse  n’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu  hari ikimaze guhinduka  avuga  ko kuri ubu mu ruhame nta bantu bagisunika abandi  babita ibimuga ,  bakajorite  , baruhuma , zezenge ni zindi mvugo zibapfobya icyo rero n’ikintu cyiza kuberako  hari amategeko  yagiyeho .

David avuga ko bakora ubukangurambaga mu inteko za abaturage  babicisha muma kinamico ndetse n’ahandi  hatandukanye .

Ubutumwa atanga nuko abantu bakwiye kumenya ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi agomba guhabwa agaciro  yaba ari ku rwego rw ‘amategeko  yaba ari ku rwego rw ‘’ubuyobozi ati ‘’ inama naha abanyarwanda nuko bahindura imyumvire bakabona abafite ubumuga nkuko nabo bibona Kandi bakumva kw’icyo badashoboye hari icyo bashobora kimwe nuko nanjye icyo ntashoboye uyu munsi  nabo ejo batagishobora ababyeyi mu gihohotera abana banyu  muhindure imyumvire umwana ufite ubumuga nawe akeneye kwiga akitabwaho kuko n’umwana nkundi

Nkunda Evariste ushinzwe ubuzima mu akarere ka Nyarugenge  avugako bahuguye abakora mu bigo nderabuzima uburyo  bwiza bwo kwita  kubafite ubumuga by’umwihariko bakiga n’ururimi rw’amarenga kugirango bajye babona uko bakira abafite ubumuga  bwo kutavuga no kutabona nabo bajye babona uko babakira neza

Umuryango wa THT (troupe des personnes handicapees twuzuzanye rwanda) watangiye mu mwaka wa 2004 ukaba ukora ubuvugizi   n’ubukangurambaga  k’uburenganzira  bw’abafite ubumuga  by’umwihariko  ubinyujije mu ikinamico ndetse n’izindi mpano zitandukanye abafite ubumuga bifitemo zirimo kuririmba  , kubyina ndetse n’izindi .

Abantu bose barashishikarizwa kwirinda guha akato abafite ubumuga kuko ari abantu nk’abandi.

Inkuru yanditswe na Uwera joselyne

 

 

You Might Also Like

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

1000 Hills Events na NCDP batanze ibihembo kubagize uruhare mu guteza imbere abamugaye

Kudasinzira bigabanya ubushake bwo gutera akabariro

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Marburg kubakora ingendo

Nsanzabera Jean Paul July 22, 2023 July 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bushali, Chris Eazy, Bwiza, Afrique na Niyo Bosco, bagiye gutaramira i Burera muri MTN Iwacu Muzika Festival 

September 19, 2023
Imyidagaduro

Ubwiherero Jay z na Beyonce bakoresheje muri 2015 bwashyize muri cyamunara

June 23, 2023
Ubuzima

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023

October 4, 2023
Imyidagaduro

Ariel Wayz yifurije Juno Kizingenza isabukuru nziza mi magambo aryoheye amatwi

November 23, 2023
Imikino

CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½

December 5, 2023
Imyidagaduro

Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika

October 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?