Ababyinnyi n’abaririmbyi bagize itorero Inganzo Ngari bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cya karindwi bise ’Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda’, giteganyijwe ku wa 4 Kanama 2023 muri Camp Kigali.
Ni igitaramo kigiye kuba nyuma y’icyo baherukaga gutegura mu 2018, kizaba ku munsi w’Umuganura nka kimwe mu bikorwa byagaruwe n’umwami Ruganzu II Ndoli mu Rwanda.
Iri torero kandi rizakina umukino ukomoza ku bigwi by’uyu mwami wakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko yarubunduye nyuma y’imyaka 11 abundiye (yarahungiye) i Karagwe.
Icyo gihe cyose, u Rwanda, Abanyarwanda n’umuco wabo byarazimanganye.
Ubwo Ruganzu II Ndoli yari amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo Nyarwanda.
Mu byo Ruganzu II Ndoli yagaruye harimo Umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.
Uretse Ruganzu II Ndoli, muri uyu mukino Itorero Inganzo Ngari rizerekana ubutwari bw’abana b’u Rwanda barubohoye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bakanakomezanya mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyamaze gusenyuka.
Umuyobozi w’iri torero, Nahimana Serge, yatangarije IGIHE ko ubu bageze kuri 80% bitegura icyo bari gukora ubu ari ukunoza neza ibyo bize bazamurikira muri iki gitaramo.
Ati “Imyitozo irarimbanyije, ubu tugeze kuri 80% ibyo musanze turi gukora ni ugusubiramo ibyo twahanze tuzamurika kuri uriya munsi.”
“Ni igitaramo tuzakeza umwami Ruganzu II Ndoli dore ko yagaruye byinshi mu Rwanda harimo n’umuganura, ibyo tuzakina byose bishingiye kubyabaye muri icyo gihe, n’ibikorwa byaranze Umwami muri kiriya gihe.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP, 25.000 Frw muri VVIP, icyakora ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo haziyongeraho ibihumbi bitanu kuri buri cyiciro.
Ku bashaka gusangira n’inshuti n’imiryango muri iki gitaramo bari ku meza imwe y’abantu batandatu ni 160.000 Frw.
Ni igitaramo kije nyuma y’icyo bise ’Inganzo Ngari Twaje’ cyabaye mu 2009, Umuco cyabaye mu 2010, Bwiza bwa mashira cyabaye mu 2011, Inzira ya bene u Rwanda cyabaye mu 2013, n’ibindi.