SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza yageneye Album ye ya mbere nk’Impano Madamu Jeannette Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza yageneye Album ye ya mbere nk’Impano Madamu Jeannette Kagame
Imyidagaduro

Bwiza yageneye Album ye ya mbere nk’Impano Madamu Jeannette Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/14 at 10:07 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje album ye ya mbere abatsinze mu Irushanwa ry’Abanyempano rya ArtRwanda- Ubuhanzi, anagenera impano yayo Madamu Jeannette Kagame.

Impano y’iyi album yitiriwe inzozi za Bwiza [My Dream], yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 13 Nyakanga 2023.

Bwiza yabanje kwerekwa ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi bikorwa n’abatsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, mu Cyiciro cya Kabiri, ari na cyo giheruka.

Aba bahanzi bafashe n’umwanya wo kuganira ku nzira abafite impano bashobora kuyigaragazamo no kuyibyaza umusaruro, kandi ikabagirira akamaro bo n’imiryango yabo.

Bwiza yabaririmbiye indirimbo ziri kuri album ye yise ’My Dream’, nka “Carry Me”, “Soja”, “Ready” n’izindi.

Yavuze ko iyi album isobanuye inzozi ze yagize akiri umwana kuko yifuzaga kuba umuhanzi cyangwa icyamamare muri rusange.

Ati “Nkiri muto nakundaga kujya imbere, ngakunda gukora ibintu bituma abantu bamenya. Ndabyibuka naje no gukina mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball ariko nyuma bigenda bishira aribwo naje gukomeza ubuhanzi.”

Mani Martin, umutoza w’abahanzi banyuze mu Cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda- Ubuhanzi, yabajije Bwiza inama yagira abakiri bato bifuza gukabya inzozi zabo.

Mu gusubiza yagize ati “Icya mbere ni ukuba wowe, kubera ko ndamutse ngiye kwigana kanaka, byarangira niyibagiwe njyewe, ibyo nshoboye nkareka kubikora ahubwo ngakora iby’abandi bikarangira binaniye.”

Irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi, ryatangiye ku gitekerezo cya Imbuto Foundation muri gahunda y’uyu muryango yo guteza imbere impano z’abakiri bato mu cyiciro cy’inganda ndangamuco.

Ni irushanwa rimaze kunyuramo abanyempano benshi kandi bagenda batera imbere. Rishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Bwiza yavuze ko yahisemo kumvisha iyi album ye bwa mbere abatsinze muri iri rushanwa kugira ngo ashimire Madamu Jeannette Kagame udahwema gushyigikira impano z’abato.

Ati “Uyu munsi ndishimye cyane kuko ngeze ku nzozi zo gushimira Madamu Jeannette Kagame kuko nakuze nkurikira ibikorwa bye, uko ateza imbere abana b’abakobwa […] ni ibintu nahoranye ideni ryo kuzamushimira.”

“Ndashima Imbuto Foundation yaduhaye uyu mwanya wo kugira ngo mbashe gukabya inzozi zanjye.”

Bwiza wari witwaje album ye, yayishyikirije Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko yifuza ko yayigeza kuri Madamu Jeannette Kagame kugira ngo azayumve nk’impano yamugeneye.

Ati “Mumfashe muzayimwumvishe, mumubwire ko ari impano nifuje kumuha no kumushimira.”

Album ya mbere ya Bwiza yahawe izina rya ’My Dream’ izamurikwa muri Nzeri 2023, ndetse biteganyijwe ko kuva ku wa Kabiri, tariki 18 Nyakanga 2023, izatangira gucururizwa kuri Website ye.

Iyi Album iriho indirimbo nka ‘Carry me’, ‘Mutima’, ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Rudasumbwa’, ‘Painkiller’, ‘Mr Dj’, ‘Are u ok?’, ‘Tequielo’ na Chriss Eazy, ‘Amahitamo’, ‘Sexioty’, ‘Monitor’ na Niyo Bosco, ‘Do Me’, ‘No Body’ na Double Jay ndetse na ‘Niko Tam’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.

You Might Also Like

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Nsanzabera Jean Paul July 14, 2023 July 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Israel Mbonyi agiye kongera gukorera igitaramo muri Canada

December 3, 2024
Imikino

Basketball: Ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir!

January 11, 2024
Andi makuru

FARDC ikomeje gukubitwa inshuro na M23 nyuma yo guta muri yombi abasirikare bayo

December 10, 2024
Andi makuru

Ghana :Inteko Ishinga amategeko yatoye itegeko rikuraho igihano cy’urupfu

July 26, 2023
Imyidagaduro

P Diddy akomeje kwicuza nyuma y’amashusho akubita uwari umukunzi we

May 20, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Eyo Faboulous ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze indirimbo yise Toujours (Video )

November 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?