Ubuzima bw’umuririmbyi w’Umunya-Uganda wubatse amateka mu muziki Joseph Mayanja wamenyekanye nka Jose Chameleone, bugeze aho rukomeye ndetse bamwe batangiye kumuhangayikira kubera ibihe arimo.
Uyu muhanzi w’imyaka 44 ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byatangaje ko yafashwe n’uburwayi bwo mu nda ubwo yajyaga gusura abana be aho babana n’umugore we Daniella Atim muri Amerika.
Bivugwa ko uru rugendo yagize mu kwezi gushize, yageze muri Amerika ubuzima bwe buramuhinduka kubera kurwara inyama zo mu nda.
Uyu muhanzi yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu.
Nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw.
Uyu muhanzi nyuma yo kubona kwishyura bigoye yitabaje Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Robinah Nabbanja, amusaba ubufasha.
Bukedde News Paper yatangaje ko abahanzi bagenzi ba Chameleone n’inshuti ze za hafi i Kampala aribo bifashishijwe mu biganiro na guverinoma ngo harebwe icyakorwa ngo aya mafaranga aboneke abone uko yishyura ibitaro.
Chameleone yari amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bwo mu nda ndetse yagiye agirwa inama n’abaganga zo kwibagisha kenshi ariko bumuzahaje cyane muri iki gihe.
Muri Kanama 2021 nabwo Jose Chameleone yari yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu nda.
Se wa Chameleone yavuze ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atameze neza, agezeyo basanga afite ikibazo cy’igifu cyaje kumuviramo kuremba.
Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, mu ntangiro za 2021 yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.