SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Neymar yarwaniye mu kabyiniro muri Brazil
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Neymar yarwaniye mu kabyiniro muri Brazil
Imikino

Neymar yarwaniye mu kabyiniro muri Brazil

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/06 at 12:13 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Neymar Jr yarwanye n’undi mugabo mu genzi we bari mu kabyiniro k’iwabo muri Brazil aho bari bagiye mu gitaramo cy’umuhanzi ukomeye wo muri iki gihugu.

Biragoye ko wamara igihe kinini utumvise inkuru itari nziza  ku  buzima bwo hanze y’ikibuga ivugwa kuri Neymar. Uyu mukinnyi mu minsi yashize yari mu bibazo byo gusaba imbabazi Bruna Biancardi umutwitiye kubera kumuca inyuma  bikamenyekana.

Nyuma y’uko  hagiye andi makuru hanze avuga ko Papa we afunze amuzize kubera ahantu yashyize ikiyaga mu butaka bwe kandi bitemewe ndetse yewe akaba yarabikoze atarigeze abisabira uburenganzira.

Kuri ubu nk’uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibitangaza, ngo  mu mpera z’icyumweru gishize Neymar yarwaniye mu kabyiniro k’iwabo muri Brazil gaherereye mu murwa mukuru wa  Rio de Janeiro. Aha uyu mukinnyi yari yagiye mu gitaramo cy’umuhanzi ukomeye nawe wo muri Brazil witwa Thiaguinho.

Amakuru akomeza avuga ko Neymar yari kumwe n’umukunzi we muri ako kabyiniro gusa birangira haribyo atumvikanye n’undi mugabo bari bahuriye aho maze bafatana mu mashati,ibyo bapfuye nyirizina ntabwo byasobanuwe.

Kugira ngo barekurane byasabye abashinzwe umutekano muri ako kabyiniro.

 Neymar ari mu biruhuko mu gihugu cy’amavuko nyuma yo kutagira umwaka w’imikino mwiza bitewe n’imvune yagize igatuma amara igihe kinini adakina kuko n’ubu ntabwo arakira neza.

Ahazaza ha Neymar muri Paris Saint-Germain naho ntabwo hari hasobanuka neza kuko yifuje  kuyisohokamo cyane muri iyi mpeshyi maze akaba yasubira muri FC Barcelona gusa Xavi uyitoza yavuze ko atamufite mu mushinga ye.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul July 6, 2023 July 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu

August 13, 2023
Imyidagaduro

Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy

April 30, 2025
Andi makuru

RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gusambanira mu kabari

April 10, 2023
Imyidagaduro

Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be

July 12, 2024
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Sinema Rufonsina mu marira menshi yambitswe impeta n’Umukunzi we

October 29, 2024
Ubukungu

U Rwanda rwakiriye indege y’imizigo ya Qatar Airways,

May 4, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?