Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko Ukraine yagabye ibitero i Moscou ikoresheje drones bituma indege zivanwa ku kibuga cya Vnukovo.
Amakuru avuga ko ibyo bitero byagabwe kuri uyu wa Kabiri hakoreshejwe drone eshanu zikaba zanageze mu bindi bice byegereye Umurwa Mukuru w’igihugu.
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko izo drone zose zahanuwe kandi ko nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomereke ndetse ko nta byononekaye.
Ku rundi ruhande ariko Ukraine ntiyigeze yemera ko ari yo yagabye ibyo bitero nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Indege zo muri Turukiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abararu na Misiri ni zo zagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’ingendo kubera icyo gitero.
Akoresheje urubuga rwa Telegraph, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yagize ati “Iki gikorwa cy’ubutegetsi bwa Ukraine cyo kugerageza kugaba igitero mu karere karimo ibikorwaremezo bya gisivile nk’Ikibuga cy’Indege cyakira Indege Mpuzamahanga, ni ikindi gikorwa cy’iterabwoba.”
Iki si cyo gitero cya mbere cya drone kigabwe kuri Moscou. Muri Gicurasi Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko hari drone zigera kuri eshanu zangije ibintu bike, icyakora Ukraine ihakana ko nta ruhare na rumwe yigeze igira mu bitero byombi